skol
fortebet

AMAFOTO y’Abagore bakubitiwe mu ruhame n’abaturage kubera kuroga

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Mu mpera z’icyumweru gishize mu gace ka Madhupur mu Karere ka Mayurbhanj mu Buhinde baherutse guhana by’intangarugero abagore 5 bakekwaho amarozi, aho babahambiriye ku biti maze bakabahata ibiboko mu maso y’imbaga yari ibashungereye ari nako ibaha inkwenene.
Bamwe mu bagabo b’aba bagore nabo bari bategetswe kugera aho abagore babo bahanirwa kugira nabo bahakure isomo rikomeye bityo ngo hatazagira uzongera guhishira no gushyigikira umugore we ukora ibikorwa bigayitse birimo no kuroga. (...)

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize mu gace ka Madhupur mu Karere ka Mayurbhanj mu Buhinde baherutse guhana by’intangarugero abagore 5 bakekwaho amarozi, aho babahambiriye ku biti maze bakabahata ibiboko mu maso y’imbaga yari ibashungereye ari nako ibaha inkwenene.

Bamwe mu bagabo b’aba bagore nabo bari bategetswe kugera aho abagore babo bahanirwa kugira nabo bahakure isomo rikomeye bityo ngo hatazagira uzongera guhishira no gushyigikira umugore we ukora ibikorwa bigayitse birimo no kuroga.

Amashusho yafashwe ubwo aba bagore bakubitwaga iz’akabwana, yagaragazaga uburyo bababaye bikomeye aho wabonaga bose babaye intere dore ko batabashaga no kubona uburyo baking ibiboko bakubitwaga kubera uburyo bari babaziritse.

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi bihano bifatwa n’abayobozi bo mu nzego zo hasi, aho na Polisi y’igihugu yamenye ibyo aba bagore bakorewe ari uko Videwo bafashwe yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muco wo kwihanira ngo umaze kuba akarande mu gihugu cy’Ubuhinde aho mu mezi ashize mu gace ka Gangraj abantu batatu bashinjwaga ubushimusi bakubiswe bikomeye bariri muri bo bagahita bapfa, ndetse n’umugore wafashwe yageragezaga kwiba umwana w’abandi nawe bakaba baramukubise kugeza ashizezo umwuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa