skol

Amafoto ya Oda Paccy yatumye bamwe bavugishwa babonye ikimero cye abandi bamusaba kwiyunga na Ama G(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 13, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Oda Paccy umaze iminsi uvugwa cyane mu bitangazamakuru kubera ifoto yifotoje yikinze urukoma kuri ubu yashyize hanze andi mafoto ku rukuta rwe rwa facebook akomeje kugarukwaho cyane n’abakunzi be bamubwira ko bamukunda abandi bakamusaba gusaba imbabazi AMAG THE BLACK yise Kadahumeka.
N’ubwo hari abadashyigikira amwe mu mafoto Paccy ashyira hanze bamushinja kwica umuco no kwirengagiza indangagaciro z’umunyarwandakazi uyu muraperikazi we ntacika intege mu gusangiza ubuzima bwe abakunzi be (…)

Oda Paccy umaze iminsi uvugwa cyane mu bitangazamakuru kubera ifoto yifotoje yikinze urukoma kuri ubu yashyize hanze andi mafoto ku rukuta rwe rwa facebook akomeje kugarukwaho cyane n’abakunzi be bamubwira ko bamukunda abandi bakamusaba gusaba imbabazi AMAG THE BLACK yise Kadahumeka.

N’ubwo hari abadashyigikira amwe mu mafoto Paccy ashyira hanze bamushinja kwica umuco no kwirengagiza indangagaciro z’umunyarwandakazi uyu muraperikazi we ntacika intege mu gusangiza ubuzima bwe abakunzi be abinyujije mu mafoto ashyira ku mbuga nkorambaga akoresha.

Ifoto aheruka kwifotoza yikinze urukoma yakuruye amagambo menshi arimo abamunenze barimo na Hon. Bamporiki Edouard n’abandi bamushyigikiye.

Iyi foto ntirasibangana mu mitwe y’abantu

AMA G THE BLACK we yagaragaye abuza abantu kwangiza insina ndetse afata n’umugambi wo kurinda umurima we ibintu byatumye Paccy amwita Kadahumeka.

Akenshi iyo Paccy agiye kuryama abanza kubaza abakunzi be uko bamerewe akanabasangiza ifoto ye akenshi iba ishotora abagabo nk’uko bamwe babivuga.

Ku mafoto aheruka gushyira hanze bamwe mu bakunzi be bamusabye kwiyunga na Ama-G The Black.

Reba hasi amafoto Paccy yasangije abakunzi be bamwe bakanyurwa n’ikimero cye abandi bakamusaba kwiyunga na Ama-G The Black

Uyu yagize ati " byiza Paccy, ark iriya sagga iri hagati yawe na Ama-G, njye sinyishimiye nk’umufana wawe by’umwihariko n’umuziki nyarwanda! byaba bijemo shittan kdi mwari mutangiye kutuzanira innovation kbx!, Gusa niba iriya mvugo wamubwiyemo ko ari @kadahumeka utarakoraga icyo nakwita joke! ukwiriye kumusaba imbabazi kbx, kuko ikiranga umugabo si ukutagwa kwe, ahubwo ni igihe amara hasi! Sawa komeza ugire ibihe byiza Ndakwikundira!".

Ibitekerezo

  • Abanyamakuru namwe murabimutera kuhora mubyandika mwamwihoreye mukareba ko atazabireka ushaka kuhora avugwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa