skol

Amagambo Zari yavuze yatumye umuryango w’uwahoze ari umugabo we bari bagiye gushyingura bamusaba imbabazi(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 30, May 2017

Sponsored Ad

skol

Mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 gicurasi ari bwo umurambo wa Ivan Don Ssemwaga wagezwaga mu gihugu cya Uganda ugasezerwaho mu rusengero n’inshuti n’abavandi mwe Zari yagize icyo avuga ku byerekeye ku mitungo y’umugabo we n’abana babyaranye.
Ni nyuma yuko umuryango wa Ivan wagaragaje ko utishimira Zari n’abana be batatu yabayarenye na Ivan, bitewe n’uko umuryango wa Ivan utifuza ko Zari yegukana imitungo Ssemwaga yasize,ari nabyo byatumye sekuru w’aba bana avuga ko bagomba gupimwa (…)

Mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 gicurasi ari bwo umurambo wa Ivan Don Ssemwaga wagezwaga mu gihugu cya Uganda ugasezerwaho mu rusengero n’inshuti n’abavandi mwe Zari yagize icyo avuga ku byerekeye ku mitungo y’umugabo we n’abana babyaranye.

Ni nyuma yuko umuryango wa Ivan wagaragaje ko utishimira Zari n’abana be batatu yabayarenye na Ivan, bitewe n’uko umuryango wa Ivan utifuza ko Zari yegukana imitungo Ssemwaga yasize,ari nabyo byatumye sekuru w’aba bana avuga ko bagomba gupimwa ibizamini bya DNA kugira ngo bamenye neza niba koko bariya bana ari aba Ssemwaga.

Mu Ijambo ryuje ububyeyi n’impuhwe Zari yavuze ubwo basezeraga ku murambo w’uwahoze ari umugabo we yatangaje ko we nta bukire yifuza avuga ko itegeko ariryo rizabigena uko bikwiye, ariko we ngo azarera abana be kuko nawe yarezwe mu bukene kandi arakura.

Yagize ati” Mama yambyaye adafite ubushobozi buhagije. Yarandeze ndakura nanjye ndabyara. Si mfite ikibazo cyo kuba narera ababa bahungu. Nzabarera kandi bazabaho neza."

Nyuma y’aya magambo ya Zari Mukuru wa Ivan yafashe ijambo maze asaba imbabazi Zari ku byari byavuzwe byose,gusa ni ibintu abari aho bafashe nk’uburyarya no kwanga kwereka abana ba Ssemwaga ko umuryango ubatereranye mu ruhame.

Ikindi twavuga ni uko aya magambo zari yatangaje kuri uyu wa Mbere avuguruza cyane ibyo yaherukaga gutangariza umuryango wa Ivan ubwo yavugaga ko agomba kwegukana 100% by’imitungo ya Ssemwaga. Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Redpper ngo ibi ni ibintu bitigeze bishimisha na gato umuryango wa Ssemwaga.

Twabibutsa ko nyakwigendera Ssemwaga yitabye Imana kuri uyu wa Kane w’icyumweru gishize mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo aho yari arwariye.

Ibitekerezo

  • Arikose icyo mbaza habahari abandibana ba semwanga babonetse?

    Arikose icyo mbaza habahari abandibana ba semwanga babonetse?

    Arikose icyo mbaza habahari abandibana ba semwanga babonetse?

    Arikose icyo mbaza habahari abandibana ba semwanga babonetse?

    Arikose icyo mbaza habahari abandibana ba semwanga babonetse?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa