Anastasie ‘Mama Paccy’ agiye kurongorwa nyuma y’imyaka itari micye amaze atabana n’umugabo we
Yanditswe: Wednesday 04, Jul 2018
Anastasie ‘Mama Pacy’ yatangaje ko Tariki ya 11/08/2018 azasezerana na Hitayezu Emmanuel umuhango uzabera mu rusengero rwa Bethesda Holy church mu Gakinjiro ka Gisozi.
Umuhanzikazi Bambuzimpamvu Anastasie umubyeyi w’ uzwi nka Mama Paccy agiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka itari micye amaze atabana n’umugabo we wa mbere babyaranye abana bane,aho magingo aya yahawe uburenganzira n’urukiko rwo gushaka undi mugabo.
Tariki ya 01 Nyakanga 2018 ni bwo Mama Paccy na Hitayezu Emmanuel bambikanye impeta berekanywe mu rusengero rwa Sarafati, batangiza ku mugaragaro umushinga w’ubukwe. Mama Paccy yatangaje ko ubukwe bwabo buzaba tariki 11/08/2018 aho bazasezerana imbere y’Imana mu muhango uzabera mu rusengero rwa Bethesda Holy church mu Gakinjiro ka Gisozi. Magingo aya impapuro zitumira inshuti n’abavandimwe mu bukwe bwa Mama Paccy na Hitayezu Emmanuel zamaze kugera hanze.
Mama Paccy ni umuhanzikazi kuri ubu ufite ishimwe rikomeye ku Mana yamutabaye ikamuhindurira amateka akava mu buzima bugoye yanyuzemo bwo gukora akazi ko mu rugo, gucuruza agataro, guca incuro no kuba mu nzu y’ikode. Aherutse kudutangariza ko mu myaka 15 ishize yari mu buzima bubi cyane ari umutindi nyakujya ariko magingo aya akaba ashima Imana yamutabaye ikamuvana ku cyavu akicarana n’abakomeye.
Akomeza avugako yaciye inshuro (guhingira abantu bakaguha ibiryo cyangwa amafaranga), yabaye mu nzu y’inkodeshanyo akajya yishyura 4000Frw ku kwezi ariko ubu akaba afite inzu ye bwite ifite agaciro ka Miliyoni zigera ku 10 ndetse akaba afite na Sallon de Coiffure ifite agaciro ka miliyoni 12. Afite kandi abakozi 12 ahemba buri kwezi buri umwe akamuha ibihumbi 200 y’amanyarwanda. Imitungo ye yose hamwe igera kuri miliyoni 30 ubariyemo inzu, imodoka n’ibindi.
Mama Paccy afite abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe, ari bo: Pascalline, Pacifique, Pascal na Patrick. Ashimishwa cyane no kuba abo bana be nabo ari abahanzi bakaba baririmba mu rurimi rw’icyongereza mu gihe we atigeze abona amahirwe yo kwiga. Mu muziki azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo: Amashimwe, Ibya Yesu, Turi Abanyamugisha, Iratabara irimo ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye n’izindi.
Twakwibutsa Anastasie afite abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe, ari bo’ Pascalline, Pacifique, Pascal na Patrick. Ashimishwa cyane no kuba abo bana be nabo ari abahanzi bakaba baririmba mu rurimi rw’icyongereza mu gihe we atigeze abona amahirwe yo kwiga. Mu muziki azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo: Amashimwe, Ibya Yesu, Turi Abanyamugisha, Iratabara irimo ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye n’izindi.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *