skol

Andy Bumuntu yasubije Lydie weruye ko amukunda

Yanditswe: Friday 01, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Andy Bumuntu yavuze ko yishimiye ko Lydia ari umufana we ndetse ko babonanye hari impano yamugenera y’agaciro.

Mu cyumweru gishize ubwo umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ,ariwe Uwase Lydia yabazwaga umuhanzi akunda mu Rwanda yasubije ko akunda Andy Bumuntu abajijwe impamvu asubiza ko yiyumvamo indirimbo ze ndetse ko afite umwihariko mu miririmbire ye, abajijwe niba yaragize amahirwe yo guhura n’uyu musore yasubije ko yamubonye gusa atagize amahirwe yo kuvugana nawe ndetse ko aramutse abonanye nawe byamushimisha kurushaho.

Yagize ati “ Ndamutse ndi imbere ye namubaza umuhanzi w’ ikitegererezo cye ndetse n’ impamvu aririmba kuriya … Naramubonye gusa nabwo twavuganye … [..] ntamukobwa nzi bakundana .. Ndamutse ngize amahirwe yo guhura nawe ntakibazo cyaba kibirimo [ Aramutse akubwiye ko agukunda hari ikibazo cyaba kibirimo ?] Byanshimisha.”

Andy Bumuntu yavuze ko akunda abafana be ndetse ko aramutse nawe agize amahirwe yo guhura nawe yamuha ikintu cy’agaciro .

Yagize ati “Nishimiye ko ari umufana wanjye kandi burya abafana bafashe runini mu buzima bw’umuhanzi kandi ndamutse mpuye nawe cyangwa akansura namuha ikintu cy’agaciro.”

Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite umwimerere mu bihangano byabo bitewe n’ uburyo aririmba , ijwi rye ndetse n’ imyandikire y’ indirimbo ze.

Ibitekerezo

  • Nkunda Andy bumuntu peee aririmba neza abi feeling mana weee icyongeyeho ngewe mbona yaba Mr Africa pee ntanenge mubonana

    Nabandi bakobwa benshi tugiye gusara kubera uyu musore, araririmba njye ngashesha urumeza umubiri wose kuva ku mutwe kugera ku birenge namano, ibaze ko ntarabasha na rimwe kumureba ngo indirimbo irangire kubera ukuntu mukunda amarira aranyica ngahita nitahira.

    Nanjye wamunyerka amasokumaso nkamubwira ukuntu mukunda kuko sindamuboka bisa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa