Antonio na Mignone couple y’abanyarwanda ijyanisha imyambaro ikavugisha benshi kumbuga nkoranyambaga, bakomeje gutungurana[AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 17, Mar 2021
Birashoboka ko umaze iminsi ubabona kuri instagram cyangwa kuri Facebook, nibo bantu bakunze kwigaragaza cyane bajyanishije imyambaro, ni couple yishimirwa na benshi kumbuga nkoranyambaga.
Antoine Iyamuremye na Aurore Mignone , bamamaye cyane muri 2017 bakundana gusa batarashakana nk’umugore n’umugabo,Nyuma y’igihe kinini bigaragaza nk’abakundana, bakoze ubukwe barabana ubu bafitanye umwana umaze kuba mukuru.
Aba bombi bamaze kumenyekana ku izina rya AntoMigno, izina bavuga ko bahawe n’inshuti zabo, bahisemo kujya bambara kimwe, bakunze kwitwa ‘impanga,’ ibi babitangiye batarashakana.
Kwambara imyambaro bajyanisha byatumye abantu benshi babakunda ndetse bagahora babarangariye babibazaho byinshi.
Iyamuremye mu kiganiro yigeze kugirana na The New Times, yavuze ko ibijyanye n’imyambarire ari ibintu yakuze akunda cyane ndetse ngo yigeze gutegura amarushanwa y’ubwiza mugihe yari afite ikigo cyerekana imideli.
Iyamuremye na Mignone bahuye babikesheje inshuti yabo ubwo bahuriraga mubukwe bombi bitabiriye, kuva icyo gihe kugeza ubu baracyakundana bizira uburyarya.
Iyi Couple ikunze kugaragara, yitabiriye ibirori ndetse n’ibiterane hamwe kandi bambaye kimwe, ibintu bishimisha abantu bakabona ko bakundana bidasanzwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *