skol
fortebet

ARAGISHA INAMA:Yatewe inda na Papa we umubyara

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Yatewe inda na se umubyara
- Mungire inama
- Ndagisha inama
- Nasambanyijwe na data antera inda
- Data yanteye inda none nabuze aho nerekeza

Sponsored Ad

Ibigeragezo biba byinshi, gusa icyo uyu muvandimwe yahuye nacyo ni agahomamunwa!

Umukunzi w’urubuga umuryango.rw yatwandikiye atugisha inama, ariko adusabako amazina ye atashyirwa ahagaragara. Yagize ati:" Ndi umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko nkaba ndi umuhererezi mu muryango wanjye.

Umunsi umwe ubwo nari nasigaye kurugo ntetse kugirango iwacu nibaza bahinguye babone ikibaramira ariko papa we ntibari bajyanye uwo munsi kuko yararwaye. Ubwo rero hashiraga amasaha make bagiye najye ndi mu gikoni ntetse, papa yaje kumpamagara ngo mushyire amazi yo kunywa mu cyumba kuko yumvaga afite inyota.

Namuhaye amazi rero mpndukiye ngo nsubireyo, arampagarika ambwirako hari icyo ashaka kumbwira kandi cy’ingenzi. Nta kibazo na kimwe nabigizeho kuko sinanatekerezagako ibyo yankoreye aribyo yashakaga kumbwira. Yafashe akaboko arankurura anyicaza ku gitanda iruhande rwe, maze aratangira ati umva nkubwire rero mwana wanjye dore watangiye gukura, none rero kuko umukobwa wese ukuze agera igihe agakenera umugabo, bishatse kuvugako nawe ariho ugana.

Ati ariko burya kugirango umukobwa abone umugabo babanza kumuha umuti umuzingura kandi ndashaka kuwuguha. Mubajije umeze ute yambwiyeko kugirango umukobwa azabone umugabo aruko abanza kuryamana na se. Ubwoba bwaranyishe nshaka kuvuza induru ariko biranga biba iby’ubusa birangira ansambanyije ahita anantera inda.

Hashize amezi atatu ni bwo namenyeko nasamye, ncunga mama adahari negera papa mubwira ko ntwite inda ye na we biramuyobera ariko aranyihanangiriza ngo sinzabwire mama uwayinteye ngo kandi bishobotse nareba undi musore nyegekaho. Magingo aya rero ubu sindabwira mama umuntu wanteye inda kandi yamaze kuba imvutsi, nabuze n’uwo nayishyiraho wundi kuko sinakundaga gukururana n’abasore.

None mwo kagirimana mwe nimumfashe nabuze uko mbigenza. Ubuse mama mubwize ukuri? Ko nkomeje kubigira ibanga se umwana we abaye akuze nazamusobanurira mbinyujije mu kuri ko se ari we sekuru? Mumbabarire mumfashe rwose ndaremerewe.

Ibitekerezo

  • Bivuge bamushyire munzu ngorora muco! ibyo ni amahano kdi watinze kubivuga ! ishyano ryaraguye! gusa akwiciye ubuzima anaguteje isi!

    Mama wawe bimubwire ,kuko papa wawe yagukoreye ihohoterwa,Mama wawe ntacyo azagutwara ahubwo azagufasha kwiyakira aguhumurize ubuzima bukomeze.umwana agomba kubimenya nonese wamubwira ko ise yapfuye kdi barikumwe?Papa wawe ahanwe yakoze amahano akomeye avanze nihohoterwa bamufunge burundu ahubwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa