Ariana Grande agiye gusubira i Manchester mugikorwa cyo kwegeranya inkunga yababuriye ababo mu gitero cyahabereye
Yanditswe: Tuesday 30, May 2017
Umuhanzikazi Ariana Grande, uba muri Amerika yatangaje ko ashaka gusubira mu mujyi wa Mancherster mu Bwongereza, aho azaba agiye mu gikorwa cyo kwegeranya inkunga yo guha ababuze ababo mu gitero giherutse kugabwa muri uriya mujyi ubwo yakoraga igitaramo mu minsi ishize.
Uyu muhanzikazi, ni umwe mu bantu babashije kurokoka igitero cyahitanye abagera kuri 22 mu cyumweru ishize, ubwo yari mu gitaramo cyari kitabiriwe n’imbaga y’abantu.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, uyu muhanzikazi (…)
Umuhanzikazi Ariana Grande, uba muri Amerika yatangaje ko ashaka gusubira mu mujyi wa Mancherster mu Bwongereza, aho azaba agiye mu gikorwa cyo kwegeranya inkunga yo guha ababuze ababo mu gitero giherutse kugabwa muri uriya mujyi ubwo yakoraga igitaramo mu minsi ishize.
Uyu muhanzikazi, ni umwe mu bantu babashije kurokoka igitero cyahitanye abagera kuri 22 mu cyumweru ishize, ubwo yari mu gitaramo cyari kitabiriwe n’imbaga y’abantu.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, uyu muhanzikazi Ariana yasabye abantu kurangwa n’urukundo ndetse bagafashanya mu bushobozi buhari.
Ni muri urwo rwego yavuze ko mu minsi micye aba yamaze gusubira muri uriya mujyi aho yari yakoreye igitaramo, imitwe yitwaje intwaro ikabatenguha ubwo yabagabagaho igitero agahita ahungira muri Amerika, aho azaba agiye kwegeranya inkunga n’abandi bafite umutima w’impuhwe bagafasha imiryango yagize ibyago.
Kuva iki gitero cyagabwa mu ntangiriro z’icyumweru gishize, uyu muhanzikazi yirinze kugira icyo atangaza ku bijyanye n’icyo gitaramo avuga ko azabitangaza nyuma y’uko iyi nkunga yamaze kuboneka ari na bwo azasubukura ibikorwa bye byo gutaramira abanyaburayi.
Biteganyijwe ko Ariana azakomereza ibitaramo bye mu bihugu byo kuri uriya mugabane mu kwezi gutaha birimo u Bufaransa, Portugal, Espanye hamwe n’u Butaliyani.
Kuwa mbere w’icyumweru gishize, nibwo uwitwa Salman Abedi, yagabye igitero cy’ubwiyahuzi mu gitaramo cy’uyu muhanzi kigahitana abagera kuri 22 abandi basaga 100 bagakomereka bikomeye, uyu musore akaba yaraje kwiyahura nyuma na we agapfa.
Iperereza ry’u Bwongereza rimaze guta muri yombi abagera ku munani bakurikiranyweho uruhare muri ubwo bwiyyahuzi bwahittanye ubuzima bwa benshi, harimo n’umuvandimwe w’uriya mwiyahuzi mukuru wahisemo kwiyica nyuma yo kwisasira imbaga, bakaba bakomoka mu gihugu cya Libiya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *