Australia: Kagame Charles yahishuye uko yarokowe urupfu n’Imana mu mpanuka ikomeye yakoze[AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 04, Feb 2021
Umuramyi w’umunyempano Kagame Charles ubarizwa muri Australia mu itorero rya Lifehouse Church mu mujyi wa Coffsharbour, ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, arashima Imana mu buryo bukomeye yamurokoye impanuka aherutse gukora.
Kagame Charles umaze igihe kitari gito abarizwa hanze y’u Rwanda, mu minsi ishize humvikanye amakuru y’uko yakoze impanuka ikomeye, abakunzi be bakomeza kwibaza ukuri kwayo n’uko yaba amerewe magingo aya. Ni muri urwo rwego twamwegereye adutangariza uko yasimbutse urupfu muri iyi mpanuka anakomoza ku bikorwa yimirije imbere bijyanye n’umuziki we.
Kagame Charles ubarizwa muri Moriah Entertainment Group ibarizwamo abandi bahanzi b’amazina akomeye mu muziki wa Gospel barimo; Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Richard Ngendahayo,Kanuma Damascene , Fortran Bigirimana n’abandi, yagize ati: “Impanuka nakoze ni iy’imodoka nkaba naragize ikibazo cy’igufwa ry’akaboko k’iburyo, gusa ku bwo urukundo rw’Imana nkaba ndi amahoro ndetse ndi gukira”.
Kagame Charles yavuze ko ibikorwa byinshi yateganyaga gukora mu muziki byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi. Muri ibyo bikorwa harimo indirimbo y’amashusho n’izindi zikiri muri Studio ukongeraho n’indi ndirimbo yifuza gukorana n’abandi bahanzi banyuranye (Collabo). Indirimbo ye y’amashusho azaheraho ashyira hanze yitwa ”Amakuru” ikaba iri kuri Album ya mbere ari gukora igizwe n’indirimbo 10, amajwi yayo akaba yarakozwe na Boris.
Ati “Ku ruhande rwa muzika naho nkomeje gukora cyane n’ubwo ibikorwa twari dufite byagiye bikomwa mu nkokora na Coronavirus bigatuma bitazira igihe bisanzwe bizira, muri ibyo bikorwa harimo nk’indirimbo y’amashusho yagombaga gusohoka vuba mbere y’uko ‘Guma mu rugo’ ya Kigali igaruka kuko hari scene zakorerwaga mu Rwanda. Ikindi hari indirimbo ziri muri studio ndetse harimo na collabo twifuga gukora mu gihe cyose Covid-19 yaba irangiye”.
Yashimiye abantu bose bakomeje kumugaragariza ko bakunda ibihangano bye, anasobanura impamvu indirimbo ye nshya yatinze gusohoka.
Ati “Natangira nshimira abankunda ndetse bagakunda ibihangano byanjye muri rusange. Icyatumye dutinda gusohora indirimbo ni uko iri gukorwa ari video. Hari scene zimwe ziri gukorerwa i Kigali ndetse na Producer wayo ari Kigali muri lockdown, bidusaba gutegereza.
Kagame Charles yasoje atanga ubutumwa ku bantu bose muri rusange, abasaba kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ati; “Ubu dukomeje kwirinda Covid-19 ndetse dushishikariza abakunzi bacu kuyirinda, turifuza ko bakomeza kudushyigikira ndetse bagashyigikira ibihangano byacu”. Umuramyi Kagame Charles mu rugendo rwe rw’umuziki amaze gushyira hanze indirimbo 4, zirimo; “Ahindura ibihe”, “Tubagarure”, “Ntuzibagirwe” ndetse n’indi yitwa “Naragukunze”.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *