skol
fortebet

Bibi amaze kwica abantu 15 bose abarogesheje amata abandi 12 bari mu bitaro(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 03, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Nyuma yo kwambikana impeta na Amjad Akram w’imyaka 24 y’amavuko , uyu mugeni witwa Aasia Bibi wo mu gihugu cya Pakistan mu gace ka Daulat Paur, Muzaffargarh mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umugi wa Punjab yafatiwe mu cyuho nyuma yo kwivugana abantu bagera kuri 15 bose abarogesheje amata yashyizemo uburozi mu gihe abandi 12 na bo kuri ubu bari mu bitaro nyuma yo kurogwa nawe. Assia Bibi yafashwe agiye kuroga umugabo
Aasia Bibi w’imyaka 21 y’amavuko yaguwe gitumo nyuma yuko umusore umwe muri 27 (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kwambikana impeta na Amjad Akram w’imyaka 24 y’amavuko , uyu mugeni witwa Aasia Bibi wo mu gihugu cya Pakistan mu gace ka Daulat Paur, Muzaffargarh mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umugi wa Punjab yafatiwe mu cyuho nyuma yo kwivugana abantu bagera kuri 15 bose abarogesheje amata yashyizemo uburozi mu gihe abandi 12 na bo kuri ubu bari mu bitaro nyuma yo kurogwa nawe.

Assia Bibi yafashwe agiye kuroga umugabo

Aasia Bibi w’imyaka 21 y’amavuko yaguwe gitumo nyuma yuko umusore umwe muri 27 yahaye aya mata arose arutorotse agahita amanyesha aya makuru igipolisi gikorera muri aka gace uyu mugeni ukirongorwa atuyemo. Aasia Bibi yambikanye impeta na Amjad Akram mu kwezi kwa 9 akaba yaratangiye kuvugwaho kuroga nyuma yo gushyingirwa.

Si aba uyu mugeni yaroze gusa ngo kuko iperereza rigenda rigaragaza ko hari n’abandi yagiye yivugana kuri ubu ngo akaba yarafatiwe mu cyuho afite umugambi wo gukurikizaho umugabo we Amjad Akram ndetse n’inshuti y’urugo rwabo yitwa Shahid Lashari nkuo aya makuru yatanzwe na zimwe mu nshuti ze za hafi.

Nyuma yo kwivugana 15, 12 bari mu bitaro

Nyuma yuko Aasia Bibi ashyingiwe ngo ntabwo yari abanye neza n’umugabo we ari nayo mpamvu yari yanafashe icyemezo cyo kumuroga icyakora nta yindi mpamvu ifatika yavuzwe yaba yaratumye aroga abantu 15 bose akabambura ubuzima abandi 12 na bo bakaba bari mu bitaro nta kizere ko bazarucika.

Aasia Bibi yafatanywe na mama we ndetse na nyirasenge ngo kuko bakekwa ko ari bo baba bamuha aya mata akoresha mu kuroga ndetse bikanakekwa ko na bo babifitemo uruhare runini cyane. N’umugabo we nawe igipolisi nticyamusize kuko ngo nawe akenewe gukorwaho iperereza cyane ko aba bantu bose bamburiwe ubuzima mu rugo rwe n’ubwo nawe rwari ruri kumugera amajanja.
Ibi byose byabereye mu gace ka Daulat Paur, Muzaffargarh mu magepfo ashyira uburengerazuba bw’umugi wa Punjab mu gihugu cya Pakistan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa