Birababaje :Umugabo yakubise umugore we kugera aho amukuye amenyo[ AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 15, May 2018
Muri Nigeria umugabo yakubise umugore we amukura amenyo nyuma yo gushuka abana babyaranye ko nyina atakibarizwa ku isi yitabye Imana.
Mu makuru akomeje gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane izo mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru y’umugabo wakubise umugore mu buryo buhambaye amukura amenyo nyuma yo kubeshya abana babyaranye ko nyina yitabye Imana.
Uyu mugore wari umaze igihe kitari gito yahukanye mu rugo rwe n’ umugabo babyaranye ,mu butumwa yanditse, yavuzeko ubwo yageragezaga kongera guhura n’abana be barimo umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko, umugabo we yamusanze aho bari ahita amwadukira aramukubita maze amukura amenyo ku buryo bantu basaba ko uyu mugabo yakurikiranwa maze akaryozwa ubuhemu n’ubugome ndengakamere yakoreye uyu mugore we nyuma yo kumwirukana murugo akabeshya abana ko yapfyuye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *