Boquizo umunyamakuru kuri Contact Tv na Radio yasezeranye mu mategeko n’inkumi yihebeye[AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 10, Aug 2018
Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco ukunda kwiyita Bosquizo AKA Fatakumavuta yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Mukabuhanuzi Anne bamaze igihe bakundana.
Bosquizo ni umunyamakuru wamamariye mu biganiro byo kuri Contact FM&TV, akaba anasanzwe amenyerewe nk’umushyushyarugamba mu bitaramo bitandukanye bibera mu Rwanda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Tariki ya 09 Kanama 2018, Bosquizo yasezeranye nta gahato imbere y’amategeko n’umukunzi we Anne Buanny, bemeranya kubana akaramata imbere y’inshuti z’ababyeyi.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yasubiyemo amagambo avugwa n’abari gusezerana aho yagize ati “Njyewe @bosqizo maze kumva icyo amategeko ategeka abashyingiranywe nemeye ntagahato ko wowe @anne_buanny umbera umugore tukazabana uko twabyiyemeje kandi dukurikije uko amategeko ya Repebulika y’u Rwanda abiteganya.”




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *