Bruce Melody agiye kujya ku rubyiniriro rumwe n’umuhanzi uri kubica bigacika muri iyi minsi ku isi Jason Derulo(AMAFOTO)
Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017
muhanzi ukomeye ku isi uzwi nka Jason Derulo ukora injyana ya POP na RnB ukunzwe cyane muri iyi minsi kubera indirimbo iri kubica bigacika yitwa Swalla agiye kugaruka kumugabane w’Afurika mugihugu cya Kenya aho azaba aje kuririmba muri coke studio. Coke Studio ni umushinga ukomeye ugamije guteza imbere umuziki ku isi aho abahanzi batandukanye bahurira ahantu hamwe bagakora igitaramo kinyura ku mateleviziyo atandukanye ku isi bigatuma abahanzi bamenyekana.
Muri ibyo bitaramo, hatumirwamo (…)
muhanzi ukomeye ku isi uzwi nka Jason Derulo ukora injyana ya POP na RnB ukunzwe cyane muri iyi minsi kubera indirimbo iri kubica bigacika yitwa Swalla agiye kugaruka kumugabane w’Afurika mugihugu cya Kenya aho azaba aje kuririmba muri coke studio.
Coke Studio ni umushinga ukomeye ugamije guteza imbere umuziki ku isi aho abahanzi batandukanye bahurira ahantu hamwe bagakora igitaramo kinyura ku mateleviziyo atandukanye ku isi bigatuma abahanzi bamenyekana.
Muri ibyo bitaramo, hatumirwamo abahanzi b’ibyamamare ku isi bakaza kwafatanya n’abahanzi bakizamuka. Kuri iy nshuro, umuhanzi w’imena watumiwemo ni Jason Derulo.
Ibi byamenyekanye nyuma yaho iyi coke studio itangaje ko yamaze kwemeranya n’uyu muhanzi Derulo kuba ari we uzaza gufatanya n’abandi bahanzi batandukanye batoranyijwe muri Afurika baturutse mubihugu 17 byo kumugabane w’Afurika.
Bruce Melody wo mu Rwanda na we uzaba ari muri iki gitaramo gikomeye ku isi yageze i Nairobi ku wa 21 Gicurasi 2017 amarayo iminsi yitgura iki gitaramo.
Ibyo bihugu harimo Kenya, Afurika y’epfo, Uganda, Tanzania, Rwanda, Ethiopia, Nigeria, Ghana, Angola,Cameroon. , Togo, Cote d’Ivoire, Madagascar, Mauritius, , DRC,Mozambique na Zimbabwe
Iki gitaramo kikazaba kiri kunyura imbona nkubone (kuma televiziyo y’ibihugu asaga 30 ) kikaba giteganyijwe kuba muri uku kwezi kwa kamena gusa itariki nyir’izina ntirashyirwa ahagaragara.
Uretse Jason Derulo ukomeye ugiye kurirmbira muri iyi coke studio, abandi bahanzi bakomeye banyuzemo twavuaga nka Trey Songz,Chris brown na Ne-yo.
Si abahanzi bo hanze gusa iyinzu ya coke studio yakoranye na bo ahubwo hari n’abo mukarere nka: Julianna Kanyomozi, Diamond Platnumz, Fally Ipupa, Ali Kiba, Jose Chameleon, Bruce Melody n’abandi.


Ibitekerezo
Rwose nibyizako abahanzi bahuzwa kurwego rw’isi bakamenyana bakanagirana ibyishimo mukazi kabo ka muzika doreko isi yabaye umudugutu Kandi umuziki ntugira ururimi aho waba uturuka hose pfakuba ufite art muriwowe nibakomeze bawuteze imbere twese tuwibonemo tunawushyigikire coke studio Nisawa Cyane rwose