skol

Bwa mbere Clarisse Karasira yavuze aho yahuriye n’umukunzi we ahishura n’ikintu gikomeye yamukoreye atazibagirwa

Yanditswe: Wednesday 24, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasobanuye uburyo yahuyemo n’umukunzi we, bitegura kurushinga avuga ko atazibagirwa impano y’imodoka yamuhaye.

Mu kiganiro Clarisse yagiranye na Igihe yavuze ku rukundo rwe na Ifashabayo Sylvain baherutse no gusezerana imbere y’amategeko kubana akaramata.

Uyu muhanzikazi yishimira kuba we n’umukunzi we barahisemo kugira urukundo rwabo ibanga rikomeye bikaguma hagati yabo n’imiryango yabo.

Ati “Ni icyemezo twatangiranye kuko umutware wanjye ntabwo akunda itangazamakuru rwose.”

Uyu muhanzikazi yahishuye ko bwa mbere bahura, bahuriye mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzi Rugamba Cyprien.

Ati “Abantu baribeshya, buriya twamenyaniye mu gitaramo cyo kwibuka Rugamba. Kuko rero ari we wazanye ibitaramo byo kwibuka Kamaliza, twabigize nk’ikiraro cyaduhuje.”

Mu rukundo rwa Clarisse Karasira avuga ko atazigera yibagirwa impano y’imodoka umukunzi we yamuhaye.

Umuhanzikazi uririmba mi njyana gakondo Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie.

Uyu muhango wabaye ku wa 18 Gashyantare 2020 witabirwa n’abantu bake mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Clarisse Karasira n’umukunzi we basezeraniye mu Murenge wa Rusororo ari naho batuye.

Dejoie ugiye kurongora Umukobwa w’Imana n’Igihugu asanzwe anamufasha gukurikirana ibijyanye n’umuziki we biciye muri kompanyi ya Clarisse Karasira Ltd.

Tariki ya 08 Mutarama 2021 nibwo Clarisse Karasira yatunguwe n’uyu musore amwambika impeta amusaba ko yakwemera kuzamubera umufasha nyuma y’imyaka ibiri bamaze bakundana.

Uyu musore bivugwa ko ari n’umwe mu basanzwe bafasha Clarisse Karasira mu bikorwa bye bya muzika, dore ko yagaragaye amufasha gutegura igitaramo yari afite mu mpera z’umwaka wa 2020 ariko kikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Clarisse Karasira yagaragaje uyu musore nyuma y’iminsi mike yari ishize Karasira ahaye imodoka ababyeyi be abashimira ko bamureze neza, nk’uko yabigaragaje mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga tariki 31 Ukuboza 2020 .

Ati “Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva kera, n’ubwo mu by’ukuri nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b’intwari bitangira abandi uko bifite, bantoje byinshi birimo ubumana n’ubumuntu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa