Bwa mbere mu mateka umugabo amaze kubyara inshuro 4 umugore we araho [AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 10, Sep 2018
Thomas Trace Beatie ngo amaze gutwika inshuro 4 zose umugore we araho
Thomas Trace Beatie ni umuturage wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we mugabo wamenyekanye ko ari we wa mbere wabashije gusama (gutwita) ndetse akabyara. Amateka y’uyu mugabo Beatie ni uko ngo yavutse ari umukobwa ariko amaze kugira imyaka 10 yaje kumva ashatse kuba umuhungu, arabikurana kugeza afite imyaka 23 ari nabwo yaje gushaka uko yakwihinduza akaba umuhungu.
Nyuma rero ni bwo yaje kubagwa inshuro zigera muri 6 abasha kugirwa umuhungu ariko anafite igitsina cye cy’abakobwa. Beatie rero yaje gushaka umugore witwa Nancy ariko amusaba ako ari we wazajya abyara ashingiye ku gitekerezo kivuga ko gushaka kubyara atari iby’umugore cyangwa iby’umugabo ahubwo ari icyifuzo cy’umuntu uwo ari we wese. Nyuma yo kubyumvikanaho rero Beatie yaje kubyara abana batatu kandi mu buryo busanzwe ndetse ababyara neza.
Nyuma uyu muryango waje kubazwa n’inzego z’umutekano niba Beatie ari we mugore noneho Nancy akaba umugabo, abasubiza ko nubwo ari we wibyariye abana mu cyimbo cy’umugore we ariko ari umugabo mu rugo, Nancy akaba umugore nk’ibisanzwe. Ku bw’amahirwe make rero uyu muryango ntiwakomeje kubana ahubwo baje gutandukanywa n’amategeko ariko ubuyobozi bwemerera Beatie nk’uwabyaye abana kuba ari we ubatwara maze Nancy akagenda imbokoboko. Nyuma y’igihe gito Beatie yaje gushaka undi mugore ariko noneho asaba umugore ko ari we wabyara, ubu bamaze kubyara undi mwana wa kane.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *