skol
fortebet

Bwa mbere mu mateka y’isi hagaragaye umwana w’imyaka 8 gusa ufite uburebure butangaje(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

. Umuntu muremure cyane ku isi . Umwana waciye agahigo ko kuba muremure . Uburebure budasanzwe Bwa mbere mu mateka, umwana w’imyaka 8 gusa ukomoka mu gihugu cy’Ubuhindi, afite uburebure butangaje ku buryo atanga n’ikizere ko ashobora kuzaba ari we uba umuntu muremure wa mbere ku isi. Karan Singh, ni umwana w’imyaka 8 y’amavuko akaba amaze guca agahigo ko kuba ariwe mwana muremure ku Isi mu bari mu kigero cye. Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, ngo kuri ubu amaze kurenza uburebure bwa (...)

Sponsored Ad

. Umuntu muremure cyane ku isi
. Umwana waciye agahigo ko kuba muremure
. Uburebure budasanzwe


Bwa mbere mu mateka, umwana w’imyaka 8 gusa ukomoka mu gihugu cy’Ubuhindi, afite uburebure butangaje ku buryo atanga n’ikizere ko ashobora kuzaba ari we uba umuntu muremure wa mbere ku isi.

Karan Singh, ni umwana w’imyaka 8 y’amavuko akaba amaze guca agahigo ko kuba ariwe mwana muremure ku Isi mu bari mu kigero cye.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, ngo kuri ubu amaze kurenza uburebure bwa metero 2, akaba avuga kandi ko aterwa ishema n’uburyo Imana yamuremye ndetse ngo ahora yizeza ababyeyi be ko azaba umuntu w’ikirangirire ku Isi kandi na bo akabamenyekanisha.

Karan Singh iyo ari kumwe n’abandi bana bo mu kigero cye ugirango ni umubyeyi uri kumwe n’utwana twe duto

Daily Maily ivuga ko uyu mwana akomora uburebure kuri nyina umubyara witwa Shweatlana w’imyaka 33 ngo kuko nawe ari muremure bihagije.
Ababyeyi ba Karan bemeza ko n’ubwo ari muremure bikabije ngo nta kindi kibazo cy’ubuzima afite. Bavuga ko bamujyanye kwa muganga kumukoreshereza ibizamini ariko bikagaragara ko ubuzima bwe buhagaze neza.

Gusa bakomeza bavuga ko ikibazo bahura nacyo ari icyo kumubonera imyambaro ndetse n’inkweto bimukwira ngo kuko yambara nimero 12 z’inkweto. Banavuga ko Karan yambaraga imyenda y’umwana w’imyaka 10 ubwo yari afite imyaka 3 gusa.
Karan akunda umukino w’amaboko ( basketball) cyane akaba abikomora kuri nyina umubyara cyane ko na we awukunda cyane ngo akaba yaratangiye kuwumwigisha afite imyaka 5.

Ku myaka ye 8 gusa Karan Singh, arenda kureshya na nyina, bivugwako na we ari muremure bihagije.

Karan Singh, ngo yikundira umukino wa Basketball, akaba abikesha mama we umubyara wabimutoje akiri muto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa