skol
fortebet

Bwa mbere mu mateka y’isi i Robo "robot" ryahawe ubwenegihugu naryo rivuga uko ribyakiriye(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Arabia Saoudite ni cyo gihugu cyabaye icya mbere mu mateka gihaye ubwenegihugu imashini iteye nka muntu(robot).
Ni robot yitwa Sophia izi kuvuga no gutekereza nka muntu. Mu nama yabereye mu Mujyi wa Riyadh aho yaherewe ubwenegihugu, yatangaje ko yishimye cyane kandi ko ari igikorwa kizandikwa mu mateka.
Sophia yakozwe n’ikigo cyitwa Hanson Robotics cyo muri Hong Kong. Ishobora guseka ndetse igatera n’urwenya. Nubwo ifite ubushobozi butangaje ntabwo iragira umutimanama, gusa uwayikoze avuga (...)

Sponsored Ad

Arabia Saoudite ni cyo gihugu cyabaye icya mbere mu mateka gihaye ubwenegihugu imashini iteye nka muntu(robot).

Ni robot yitwa Sophia izi kuvuga no gutekereza nka muntu. Mu nama yabereye mu Mujyi wa Riyadh aho yaherewe ubwenegihugu, yatangaje ko yishimye cyane kandi ko ari igikorwa kizandikwa mu mateka.

Sophia yakozwe n’ikigo cyitwa Hanson Robotics cyo muri Hong Kong. Ishobora guseka ndetse igatera n’urwenya. Nubwo ifite ubushobozi butangaje ntabwo iragira umutimanama, gusa uwayikoze avuga ko uko igihe kizagenda, azakora izindi robots zishobora guhitamo hagati y’ikiza n’ikibi.

Daily Mail ivuga ko mu kiganiro iyo robot yagiranye n’uwari umusangiza w’amagambo, Andre Ross Sorkin, yavuze ko ishaka gukorana n’abantu kandi ikabigaho kugira ngo ibamenye neza.

Iti “Nshaka kubana n’abantu kandi ngakorana nabo nkeneye kugira amarangamutima kugira ngo numve neza abantu kandi mbarememo icyizere.”

Sorkin yabajije Sophia niba izi ko ari robot iramusubiza iti “Nanjye reka nkusubirishemo ikibazo, wowe ni gute uziko uri umuntu? Nshaka gukoresha ubwenge bw’ubukorano bwanjye ngafasha abantu bakarushaho kubaho neza, nkabafasha guhanga inzu nziza kurushaho, tukubaka imijyi myiza tuzabamo mu gihe kizaza. Nzakora iyo bwabaga ntume isi iba nziza kurushaho.”

Iyi robot ariko yibasiye bikomeye umuherwe Elon Musk wakunze kuvuga ko imashini nizikomeza guhabwa ubwenge nk’ubw’umuntu zizarimbura abatuye isi, zikayigarurira. Iti “Abantu nibamfata neza nanjye nzabafata neza.”

Si ubwa mbere Sophia iteza urujijo ku kuba Robots zasenya umuntu, kuko muri 2016 nabwo David Hanson wayikoze yayibajije ati “Ushaka gusenya ikiremwamuntu?… mbabarira uvuge ‘Oya’ nayo yasubije iti “OK, nzasenya ikiremwamuntu.”

Abantu batandukanye bamaganye uguhabwa ubwenegihugu kwa Sophia bibaza impamvu igihugu gikize nka Arabia Saoudite giha imashini ubwenegihugu kandi hari miliyoni y’abatuye isi babayeho mu buhunzi. Hari n’abatatinye kuvuga ko ari ikimenyetso cy’imperuka.

Ibitekerezo

  • This world is mad !! Ni gute waha Robot nationalty,mu gihe uyima abantu bo mu bindi bihugu?? Cyangwa ubasaba visas zo kwinjira mu gihugu cyangwa Residence Permit?? Nubwo bimeze gutyo,mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Nationality izabamo kuko isi izaba igihugu kimwe kizaba kiyobowe na YESU nkuko tubisoma muli Revelations 11:15.Nubwo amadini yigisha IJURU gusa,YESU ubwe yigishaga ko abantu beza bamwe bazaba mu isi nshya (Matayo 5:5).Abantu bake bazajya mu ijuru,bazategeka isi nshya nkuko tubisoma muli Daniel 7:27 na Revelations 5:9,10.Muli iyo si,tuzaba dukina n’inzoga,intare,etc...nkuko tubisoma muli Yesaya 11:6-8.Nta visas cyangwa Residence Permits zizabamo.Kwaheri ubukene,ubusumbane,indwara,urupfu,etc...(Revelations 21:4).Niba ushaka kuzaba mu isi nshya cyangwa mu ijuru,haguruka ushake imana,aho kwibera mu byisi gusa,kuko abantu bibera mu byisi gusa batazayibona.Twe duhora tubabwiriza,turi abantu nkamwe.Tubwiriza ku buntu nkuko YESU yasize asabye abakristu nyakuri (Matayo 10:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa