skol
fortebet

Bwa mbere Umuyisilamu yasezeranye ku mugaragaro kubana akaramata nuwo bahuje igitsina(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cy’u Bwongereza, umusore w’imyaka 24 witwa Jahed Choudhury yabaye umuyisilamu wa mbere usezeranye ku mugaragara kubana na mugenzi we bahuje igitsina. Jahed Choudhury na Sean Rogan basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore nyuma y’ibihe by’amajye Jahed Choudhury yabayemo kubera gukunda abo bahuje igitsina ibi bizwi nk’umubinganyi, gukunda abo bahuje igitsina byakunze gushyira Jahed mu mazi abira kuko byatumye abangamirwa n’abayisilamu bagenzi be bitewe n’iyo mico ye yo gukunda abo (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’u Bwongereza, umusore w’imyaka 24 witwa Jahed Choudhury yabaye umuyisilamu wa mbere usezeranye ku mugaragara kubana na mugenzi we bahuje igitsina.

Jahed Choudhury na Sean Rogan basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore nyuma y’ibihe by’amajye Jahed Choudhury yabayemo kubera gukunda abo bahuje igitsina ibi bizwi nk’umubinganyi, gukunda abo bahuje igitsina byakunze gushyira Jahed mu mazi abira kuko byatumye abangamirwa n’abayisilamu bagenzi be bitewe n’iyo mico ye yo gukunda abo bahuje igitsina.

Uyu musore yaje kubangamirwa bikomeye n’abayoboke b’idini ya Kiyisilamu yasengeragamo baza no kumwohereza mu mu rugendo rutagatifu bizeye ko ashobora guhindika ndetse agahindura n’imyumvire yo gukunda abo bahuje igitsina, nyamara ntacyo byamumariye.

Umunsi umwe Jahed Choudhury bitewe n’uko yari arambiwe n’itotezwa yakorerwaga yaje gushaka kwiyahura, ku bw’amahirwe yarokowe n’umusore w’imyaka 19 Sean Rogan wamuhumurije ndetse kuri ubu uyu akaba ari nawe bemeranyije kubana ku mugaragaro.

Hari mu bukwe bwabereye Walsall mu gihugu cya Bangladesh ubu bukwe bukaba bwari bwitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe ba Jahed Choudhury na Rogan.

Jahed Choudhury usanzwe ukomoka mu gihugu cya Bangladesh ari naho ubu bukwe bwabereye yabaye umwe mu bayisilamu bashyize kumugaragaro ko ari abatinganyi.

Ibitekerezo

  • Ibyo ntibibaho abo c abayislamu kuko nta muyislam wakora Ibyo abo nabashaka kuduharabika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa