skol

Byari amarira n’agahinda kenshi mu muhango wo gushyingura Kapaya [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Kapaya Christus umusore wari inshuti cyane n’ibyamamare nyarwanda bitandukanye bya hano mu Rwanda hashyinguwe mu Karere ka Rubavu.

Kapaya Christus wari uzwi cyane ku rubuga rwa instagram kubera amafoto yasangizaga abamukuriye ari muburyohe bw’urukundo n’umugore we uzwi nka Monica bamaze igihe gito bakoze ubukwe.

Umuhango wo kumushyigura wabereye mu Karere ka Rubavu aho wagaragayemo inshuti n’imiryango yabo bombi . Urupfu rw’uyu musore rumaze kumenyekana rwashenguye benshi harimo n’abahanzi b’ibyamamare hano mu Rwanda bari basanzwe ari inshuti ze, aho abahanzi batandukanye batanze ubutumwa bwihanganisha umuryango we, wabuze uyu musore wari ukiri muto.

Urupfu rwa Kapaya rwamenyekanye tariki ya 18 Nyakanga 2018 aho byavugwaga ko yazize indwara ya kanseri yo mu maraso.

Kapaya yashyinguwe kuri iki Cyumweru taliki ya 22 Nyakanga 201, i Rubavu aho akomoka ndetse ninaho yari asanzwe aba.

Uyu musore yitabye Imana, amaze igihe gito akoze ubukwe na Muni Kapaya bivugwa ko aba mu gihugu cya New Zeland akaba amusize mu gihe yateganyaga kumusangayo bakibanira akaramata nkuko babyemeye imbere y’amategeko n’ababyeyi.
REBA AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa