skol
fortebet

Celine Dion ifoto ye yambaye ubusa yateje ururondogoro hirya no hino ku Isi (AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Celine Dion amaze imyaka irenga 27 akora umuziki ndetse afite igikundiro gikomeye imbere y’abafana , yamenyekanye ku isi kubera indirimbo yakoze zikamenyekana ku migabane yose zirimo ‘I’m alive’, ‘A new Day has come’,’My heart will go on’,’Power of Love’,’Beauty and The Beast’ n’izindi nyinshi zibarirwa mu magana zatumye anahabwa ibihembi bitandukanye.
Ifoto ya Celine Dion yifotoje yambaye ubusa izasohoka mu kinyamakuru Vogue Magazine
Ikinyamakuru Vogue Magazine ni cyo cyashyize hanze iyi foto ya (...)

Sponsored Ad

Celine Dion amaze imyaka irenga 27 akora umuziki ndetse afite igikundiro gikomeye imbere y’abafana , yamenyekanye ku isi kubera indirimbo yakoze zikamenyekana ku migabane yose zirimo ‘I’m alive’, ‘A new Day has come’,’My heart will go on’,’Power of Love’,’Beauty and The Beast’ n’izindi nyinshi zibarirwa mu magana zatumye anahabwa ibihembi bitandukanye.

Ifoto ya Celine Dion yifotoje yambaye ubusa izasohoka mu kinyamakuru Vogue Magazine

Ikinyamakuru Vogue Magazine ni cyo cyashyize hanze iyi foto ya Celine Dion nta mwambaro yambaye yicaye ku ntebe y’umweru , iki kinyamakuru gisanzwe kifashisha amafoto y’abantu b’ibyamamare bambaye ubusa , amafoto yabo agakoreshwa ku gifuniko cy’iki kinyamakuru.

Mu myaka itanu ishize Celine Dion yinjiye mu byo guhanga imideli n’inkweto byambarwa n’ab’ igitsina gore

Ubusanzwe Celine Dion ni umwe mu bahanzikazi b’ibyamamare bambara bakikwiza , kuba rero yemeye gufotorwa yambaye ubusa byateje ururondogoro mu bafana batabimukekeraga. Uyu muhanzikazi wapfushije umugabo we René Angélil wishwe na kanseri muri Mutarama 2016 , kuva uyu mugabo we yatabaruka , Celine Dion yashenguwe n’urupfu rwe bituma aba ahagaritse ibikorwa by’umuziki . Aba bombi babyaranye abana batatu barimo uwitwa Eddy Angelil , Nelson Angelil na René-Charles Angelil.

Ibitekerezo

  • Nimbe nawe arabwambara ashaka inote kandi n’iwabo kubwambara ni ibisanzwe. Abacu se ko babwambara nta na 5fr bahawe, kandi banabizi ko umuco wacu hatabamo kwiyambika ubusa? Ahhhh Celine niyishakire inote arere abana yasigiwe n’umutware we naho abacu bagumye bahobagire babamarira muri"mpa numveeee"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa