skol

City Radio yo mu Rwanda iri kuregwa ubwambuzi bwa miliyoni 20 z’amanyarwanda

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Muri iyi minsi mu Rwanda havugwa ubushobozi buke mu bitangazamakuru, ibi bishobora gutuma bamwe mu banyamakuru bakora bizezwa kuzahembwa ariko amaso agahera mu kirere kugeza ubwo umunyamakuru ashobora gufata icyemezo cyo kubivamo cyangwa guhindura akazi. kuri ubu abanyamakuru ba City Radio bamaze kurega ubuyobozi bwayo.

Umukozi ushinzwe igenzura ry’umurimo mu karere ka Nyarugenge Mpumuro Frederic yandikiye umuyobozi wa City Radio ku wa 24 Nzeri 2018. Uyu muyobozi wa city Radio yasabwe kwitaba mu biro by’uyu mukozi tariki 5 Ukwakira 2018 akisobanura ku kirego aregwa nabanyamakuru cumi na batanu bareze iyi radiyo bayishyuza amafaranga bagiye bakorera ariko ntibayahemberwe yaba muri uyu mwaka no mu myaka yatambutse.

Abanyamakuru bareze City Radio ni; Muragijemariya Juventine, Rurangwa Gaston wamamaye nka Skizzy,Habimana Bonaventure,Muramira Francois Regis, Kalisa Bruno uzwi nka Taifa, Booker Farouk,Mutuyeyezu Oswald,Biseruka Jean Baptiste, Ndambendore Valens,Niyonizeye Jules,Rukundo Marius,Umwali Gyslaine,Muhumuza Arnold, Dusabimana Ishimwe Jean Nepo na Kanyamahanga Jean Claude. aba bose bishyuza amafaranga atari make iyi radiyo nkuko bigaragara muri iyi nyandiko.

Umuyobozi w’iyi radiyo yasabwe n’umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyarugenge kuzitaba tariki 5 Ukwakira saa tatu za mu gitondo yitwaje aho yagiye yishyurira aba banyamakuru bishyuza iyi radiyo asaga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi radiyo iri kwishyuzwa amafaranga n’abanyamakuru mu gihe abenshi bamaze iminsi baranavuye kuri iyi radiyo kubera ikibazo cyo kutishyura abakozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa