Congo:Nyuma yo guhura na Joseph Kabila, inshuti ikomeye ya Perezida wa Belarus yatawe muri yombi
Yanditswe: Wednesday 24, Mar 2021
Nyuma yo guhura na Joseph Kabila, inshuti ikomeye ya Perezida wa Belarus ikaba n’umushoramari, Alexandre Zingman hamwe na Oleg Vodchits na Paolo Persico tariki ya 18 Werurwe 2021 batawe muri yombi n’abakozi b’inzego zishinzwe umutekano za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Itabwa muri yombi ryabo ryabereye ku kibuga cy’indege cya Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga, ubwo indege yabo bwite (private jet) yahagarikwaga n’abashinzwe umutekano nk’uko byavuzwe n’ikigo cy’ubucuruzi cya AF TRADE cya Zingman mu itangazo cyageneye itangazamakuru ryasohotse tariki ya 22 Werurwe.
AF TRADE mu itangazo ryabonywe n’igitangazamakuru Politico cyo muri RDC, yagaragaje impungenge z’itabwa muri yombi rya Alexandre Zingman na bagenzi be babiri, inavuga ko nabo byashoboka ko bakwicwa nka Ambasaderi w’u Butaliyani, Luca Attanasio waguye hafi ya Goma muri Gashyantare.
Yagize iti: “Duhangayikishijwe n’ubuzima bwa Zingman, Oleg na Persico batawe muri yombi ku ngufu tariki ya 18 Werurwe muri Lubumbashi. […] Nta rupapuro rwo kubata muri yombi cyangwa se ibisobanuro bahawe ubwo bafatwaga.”
Yakomeje iti: “Dushingiye ku mutekano muke uri mu gihugu (Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC, Luca Attanasio yishwe mu mpera za Gashyantare ubwo imodoka ye yagabwagaho igitero…), turasaba umuryango mpuzamahanga gusaba ko aba bashoramari batatu barekurwa.”
Igitangazamakuru Daily Maverick cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko Alexandre Zingman usanzwe ari inshuti magara ya Perezida wa Belarus, Alexander Lukachenko, yatawe muri yombi amaze guhura na Joseph Kabila wayoboye RDC.
Mu makuru kivuga ko gikesha bamwe mu bakorana bya hafi na Perezida Tshisekedi wa RDC, kivuga ko Zingman nyuma yo gutabwa muri yombi yavanwe i Lubumbashi ajyanwa i Kinshasa, akaba yarabajijwe icyo yari yagiye gukora muri iki gihugu, ngo ariko “ntiyasobanuye icyo yari yagiye gukora”.
Igitangazamakuru Barrons cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), kivuga ko bose uko ari batatu bajyanwe i Kinshasa.
Ubusanzwe, ngo uretse kuba Alexandre Zingman ari mu bahagarariye Belarus muri Zimbabwe, anasanzwe avugwaho gucuruza intwaro, akaba amaze imyaka 15 ku mugabane wa Afurika akora ishoramari. Muri Afurika, ngo ahafite inshuti zikomeye muri politiki zirenga 15.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *