skol

Corazon Kwamboka yagaragaye asomana n’umukunzi we mu buryo butangaje [ AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 17, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli ukomoka muri Kenya yashyize hanze amafoto arimo gusomana n’ umukunzi we Gaetano Amato bamaranye igihe kingana n’ umwaka bari mu buryohe bw’ urukundo mu gihugu cy’ Ubutaliyani.

Ku gica munsi cyo Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 16 Gicurasi 2018 nibwo Corazon yasakaje amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram aho yari kumwe n’ umukunzi we Gaetano Amato mu gihugu cy’ Ubutaliyani aho bamazeyo iminsi mu bikorwa bitandukanye birimo no gupanga ubukwe bwabo .

Twakwibutsa ko urukundo rwaba bombi rwamenyekanye mu ntangiriro z’ umwaka wa 2017 . ubusanzwe Corazon Kwamboka ni umwe mu bakobwa bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye ndetse ubusanzwe akaba ari umunyamategeko (lawyer) mu gihugu cya Kenya .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa