skol
fortebet

Cristiano yahishuye ikintu kimubabaza na nubu kuri Papa we

Yanditswe: Saturday 09, May 2020

Sponsored Ad

skol

Cristiano Ronaldo dusanzwe tuzi n’ukwamamara kwe bihabanye n’ibyo tutari tuzi, cyane iyo bigeze ku buzima bubi yabayemo akiri muto, bitewe na se umubyara wari umusinzi ruharwa, bimutera intimba nawe iyo abyibutse.

Sponsored Ad

Izina Cristiano Ronaldo rizwi cyane mu mupira w’amaguru, ku buryo abenshi badatinya kumugira umwe mu bakinnyi b’ibihe byose, nyuma y’urugendo rukomeye yatangiriye muri Sporting club de Lisbonne, akarukomereza muri Manchester United, Real Madrid na Juventus kuri ubu akinira.

Cristiano Ronaldo ababazwa cyane no kuba se umubyara, José Dinis Aveiro, watabarutse muri 2005 ubwo Cristiano yari afite imyaka 20 y’amavuko, ubwo yari amaze imyaka ibiri muri Manchester United, yari umubyeyi udashobora gutunga umuryango we.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Piers Morgan wa ITV, ubwo yabazwaga kuri se, byatumye icyo gihe asuka amarira, aho yasubije agira ati:

Sinzi papa wanjye 100%. Yari umuntu w’umusinzi. Sinigeze muvugisha ngo tugirane ikiganiro gisanzwe. Byari bikomeye.

José Dinis Aveiro witabye Imana mbere y’uko umuhungu we Cristiano Ronaldo aba icyatwa muri ruhago, yagowe cyane n’ubuzima bituma yinjira mu gisirikare, aho yarwaniye Portugal mu ntambara yari igamije kurwanya ubwigenge bwa Angola.

Ni intambara we na bagenzi be batsinzwe, iba intandaro yo kugira ngo bahure n’ibibazo byatumye basa n’abangirika mu mutwe. Ubuzima n’imibereho byo muri Angola ni byo bisa n’ibyabangije cyane, bitewe n’ibyo bahuriyeyo nabyo, aho abasirikare benshi bazonzwe na malaria, umusonga, guhinda umushyitsi n’umuriro ku buryo bamaze igihe kirekire muri ubwo buzima.

Icyo gihe kandi, bari batunzwe n’inzoga yo muri Angola yitwa Cuca, bitewe n’uko amazi yo mu mugezi w’agace babagamo yari mabi kandi ashyushye ku buryo atashoboraga kubamara icyaka, ubuzima bwahinduye cyane José Dinis Aveiro, ku buryo yasubiye mu gihugu cye yarangitse nyuma yo kuva ku itabaro, aho yamaze amezi 13, arwana muri Angola no muri Mozambique mbere yo gutaha muri Portugal.

Nyuma yo kuva muri Afurika, kubera ko muri icyo gihe Portugal yari yaratakaje amafaranga menshi mu ntambara, igisirikare cyayo cyahuye n’ibibazo by’amikoro bituma abarimo na se wa Ronaldo bakivamo nta mperekeza bahawe.

Jose Manuel Coelho wari incuti ya se wa Cristiano Ronaldo akaba n’umudemobe mugenzi we, yigeze kubwira ESPN ko kuba nta kazi basanze mu gihugu cyabo ari byo byatumye José Dinis Aveiro ahinduka imbata y’ubusinzi. Yagize ati:

Twaratereranwe. Abahoze mu ntambara nta mafaranga cyangwa akazi bari bafite. Iyo mbonye Ronaldo, nibuka se, yari afite ibibazo kandi nta byo kurya afite, bituma yiyegurira ubusinzi. Incuti ze ni zo zamuguriraga inzoga, we nta faranga yari afite.

Nyuma yo gusubira i Madeira muri Portugal avuye muri Afurika, Aveiro yabaye umukozi wo muri Jardin, nyuma aba umubitsi w’ibikoresho mu kipe ya Andorinha umuhungu we yakiniraga icyo gihe, ashinzwe gutunganya urwambariro kandi akamenya niba ibikoresho by’abakinnyi byose bifuze.

Ni akazi yabonye kubera ko Cristiano Ronaldo yakiniraga iyo kipe, gusa bagenzi ba Ronaldo bamutukiraga kuba se akora akazi gasuzuguritse nkako, aho mu masaha yabaga yakavuyeh, Averiro yibereye mu kabari afata kamwe.

Nyuma yimyaka myinshi y’ubusinzi bukabije n’urugomo, umubiri wa Aveiro waje kwangizwa n’inzoga bituma ucika intege. Muri Nzeri 2005, afite myaka 51 ni bwo José Dinis Aveiro yapfiriye i Londres azize indwara y’umwijima.

Ronaldo yari yagerageje byose kugirango se abeho, ariko amafaranga yamushoyeho ntacyo yatanze, gusa ubwo yapfaga, Cristiano wari umuri iruhande yamuhaye isezerano ry’uko agiye kuba umukinnyi ukomeye, isezerano atigeze yirengagiza kuko ryamufashije gutwara Ballon d’Or eshanu.zose, nubwo uyu nyakwigendera atigeze abona ibyo umuhungu we yagezeho nyuma y’urupfu rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa