skol

Daisy waciwe amaguru ari uruhinja akomeje kwandika amateka mu mideli akiri umwana [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 07, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Ku myaka 7 gusa y’amavuko, Daisy-May Demetre, umukobwa wacitse amaguru yombi, amaze kuba umunyamideri ukomeye, dore ko nyuma yo kugaragara muri Fashion Week y’i Londres, ubu arimo no kwamamariza uruganda rukora imyenda ya sport rwitwa River Island.

Akiri mu nda ya nyina Daisy bamusanganye uburwayi bukomeye bw’amaguru, bwatumye bahitamo kuyaca yombi. "Amaguru ye ntiyashoboraga kugira icyo akora, rero amahitamo meza yari ayo kumubagisha (...) Yashoboraga gukomeza kubaho iyo agumana amaguru yavukanye ariko ntabwo bwari kuba ari ubuzima. Mu by’ukuri ntabwo yari kubasha gukora ibyo akora ubu." Se, Alex Demetre, aganira na Barcroft TV.

Kuri ubu Daisy afite insimburangingo zimufasha gukomeza kubaho nk’ibisanzwe ndetse yewe agakora n’ibyo bamwe bafite amaguru mazima batabasha.

Se yakomeje ati "Ushobora kumuha insimburangingo izo arizo zose agahita azimenyera mu kanya nk’ako guhumbya. Atangira agerageza hanyuma mu minota 5 mukamubona arazikoresha imyitozo ngororamubiri ikomeye."

Nyuma yo kumufungurira konti kuri Instagram ngo ajye abasha gusangiza abantu amateka ye n’ubuzima bwe muri rusange, nibwo Se, Alex yamugiriye inama yo kuba umunyamideli. Mu Ukwakira, 2017 nibwo Daisy yinjiye muri ’Zebedee Models’, inzu y’abanyamideli ikunze gukoresha ab’umwihariko.

Kuri Daisy n’umuryango we, ahazaza babona ari heza kandi intego ikomeye ni iyo kumukabiriza inzozi.

e ati "Ubu, arashaka gukomeza kuba umunyamideli, rero intego yacu ni ukumufasha kugera ku rugero yavukiye kugeraho: urwo kuba intagarugero n’isomo ku rwego rw’isi."

Mu gisoza Zoe Porter washinze Zebedee Models ahamya ko uyu mwana ari isomo ku bantu benshi."Ni urugero rwiza cyane kuri twese. Ibyakubaho byose mu buzima, ushobora kubikuramo icyiza. Ubuzima buroroshye kandi bushobora kuba bugufi, rero baho buri munsi mu buryo bwiza bushoboka."
REBA AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa