Danny yashyinguwe mu marira menshi n’agahinda, Umugore we avugako Imana itabaho kuko ngo yamutwariye umugabo akagenda atabonye umwana wabo wa mbere[AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 18, Mar 2021
Mu marira menshi n’agahinda, Solange[Soso] akaba umugore w’umuririmbyi wo muri Kingdom Ministries, Nsabigaba Jean Paul Danny baherutse gusanga amanitse yapfuye, yavuze intimba atewe no gupfakara akiri muto ndetse akamusigira inda itaravuka.
Danny w’imyaka 25 wari utuye mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba i Nyamata,tariki ya 8 Werurwe 2021 basanze amanitse ku giti cy’izamu yitabye Imana.
Urupfu rw’uyu musore rwavuzweho byinshi aho benshi bemeza ko yishwe, ariko ntabwo ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) biratangazwa.
Ku wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021 nibwo habaye umuhango wo kumushyingura aho yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.
Ni umuhango kandi wari witabiriwe n’umugore we wari usanzwe uba muri Amerika, Soso, aho mu marira menshi n’agahinda yavuze uburyo se atazi umugabo we kuko atabashije gutaha ubukwe bwabo.
Ati“Mvuka mu muryango utavuga cyane, ninjye wishyikira kuri papa, umunsi mubwira ko mfite ubukwe, naramubwiye nti papa noneho umuhungu mfite ni mwiza cyane. Umunsi twakoze ubukwe papa yarimo ashaka uko yabona ubwenegihugu niyo mpamvu atabutashye.”
Yakomeje avuga ko yabonye ubwenegehigu umwaka ushize wa 2020, ari nabwo yaje gusura umugabo we mu kwezi kwa 10, gusa acyumva inkuru y’urupfu rwe byaramugoye cyane.
Ati“ nkimara kumenya ko yapfuye nahise njya gusaba passport muri Texas, byasabaga rendez-vous, musaza wanjye yaramfashije (…) twakoze urugendo rw’amasaha agera kuri 16 ushyizemo n’igihe cyo kunywa Gas, ibyo byose nabikoze ntwite, ntabwo byari byoroshye.”
Soso yavuze ko ibyamubayeho byatumye anatekereza ko Imana itabaho, kuko atumva uburyo azajya abwira umwana we ko se atakiriho.
Ati“Ntabwo njya ndota cyangwa ngo nerekwe ariko muri iyi minsi ishize yambanye nk’imyaka myinshi, natekerezaga ku mwana wanjye. Njyewe ntinya uduhinja, umugabo wanjye yakundaga abana(…)ntabwo njye nsenga cyane, muri iyi minsi natereje ko Imana itabaho, mumbabarire ku bw’ibyo.”
“Imana yampaye umwana nibazaga uburyo papa azajya ataha nkamubwira ngo mfasha umwana, ntabwo akorera iwacu, numvaga bizaba bishimishije ariko niba n’Imana ibaho simbizi, sinzi uko nzabwira umwana ngo papa wawe ntawuhari.”
Yakomeje asaba umuryango w’umugabo we ko bazamukundira umwana niyo we batamukunda kuko arakuze bihagije.
Ati“icyo nsaba umuryango we ni uko bazankundira umwana, njye niyo batankunda ndakuze bihagije nakora icyo nshaka ariko muzankundire umwana, muzankundire umwana cyane njye ntimukankunde mfite papa na mama, mfite n’umuryango.”
Yakomeje avuga ko akunda umugabo we cyane ndetse amusezeranya ko azakunda umwana wabo akazamukorera ibyo yateganyaga kuzamukorera byose.
Ati“Nkunda umugabo wanjye namuhaye ibyo nari mfite. Icyo namubwira aho ari hose nsuhuriza mama wawe, simuzi ariko munsuhurize, nzita ku mwana wacu ndabakunda, nzakora ibishoboka byose wifuzaga gukorera umwana.”
“Umugabo wanjye yari mwiza ku manywa na ni joro, ndashima Imana ko yampuje na we n’ubwo imwisubije, niba hari amafaranga natanga ngo agaruke nabasaba mwese ko twamugarura, ariko twese tuzajyayo. Ndahumuriza databukwe, igihe apfa naravuze nti se azabasha kuhagera? Ariko ndashima Imana ko ari hano kumwe nanjye.”
Danny yitabye Imana afite imyaka 25 y’amavuko, we na Solange bakaba barakoze ubukwe mu mwaka wa 2019 aho umugore yahise agenda akagaruka mu Kwakira 2020 aje gusura umugabo, akaba yarahise asubira muri Amerika aho umuryango we atuye ari n’aho inkuru y’urupfu ry’umugabo we yamusanze.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *