skol

Diamond Platnumz arashinjwa gusambanya umugore w’abandi

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond Platnumz ukomeje kuvugwaho kuba imfizi y’akarere kubera ubusambanyi akomeje kuvugwaho, ubu inkuru ikomeje gucicikana mu binyamakuru, ivuga ko yaryamanye n’umugore wundi mugabo.

Ikinyamakuru Amani newspaper gitangaza ko umugore witwa Zein Aklan wari usanzwe ari umunyamakuru kuri televiziyo, usanzwe anafite umugabo, ari we waryamanye na Diamond.Umubano wa Diamond na Zein ngo watangiye umunsi yamugiraga umukozi, ashinzwe ‘make-up’ muri Wasafi.

Zein abazwa ibyo avugwaho byo kuryamana na Diamond yasubije avuga ko ari ibihuha byambaye ubusa, by’umwihariko ko byanatumye urugo rwe ruzamo umwuka mubi, hagati ye n’umugabo we.

Yagize ati “Ndi mu bibazo bikomeye n’umugabo wanjye kubera ariya makuru.Sindatandukana n’umugabo wanjye turacyari kumwe none nyumvira ibyo batangiye kumvugaho.”

Iki kinyamakuru gitangaza ko Zein n’umugabo we, Arif Aklan batandukanye ariko uyu mugore akabihakana.

Si ubwa mbere umuhanzi Diamond avuzweho ubuhehesi dore ko n’umugore we Zari yabigarutseho ku wa 14 Gashyantare 2018, ubwo yatangazaga ko batandukanye bitewe n’ubuhehesi.

Ibitekerezo

  • Ariko ubwo busambanyi bubamo iki mwirirwa muhesha agaciro.
    Mujye mubwira ababikora ko uretse uburakari bw’Imana bahura nabwo,

    Diamond agiye kuzaba igitangaza mu kurongora abagore. Ubanza nabo aribo bamwirukaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa