skol

Diamond Platnumz yasetswe arananengwa cyane azira imvugo itameshe yakoresheje ku bana be(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cya Tanzaniya ndetse no muri Afurika muri rusange Diamond Platinumz yasetswe na bamwe mu bakunzi be aho bamunenga kubera ifoto yashyize hanze akayandikaho amagambo atavuzweho rumwe.
Diamond Platinumz umaze iminsi mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yerekeje agiye gusura umugore we Zari n’abana be akomeje kugarukwaho cyane n’abafana be aho bamwibasiye bamuhora imvugo yakoresheje ubwo yashyiraga ifoto ku rukuta rwe rwa instagram yaherekesheje amagambo (…)

Umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cya Tanzaniya ndetse no muri Afurika muri rusange Diamond Platinumz yasetswe na bamwe mu bakunzi be aho bamunenga kubera ifoto yashyize hanze akayandikaho amagambo atavuzweho rumwe.

Diamond Platinumz umaze iminsi mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yerekeje agiye gusura umugore we Zari n’abana be akomeje kugarukwaho cyane n’abafana be aho bamwibasiye bamuhora imvugo yakoresheje ubwo yashyiraga ifoto ku rukuta rwe rwa instagram yaherekesheje amagambo yagarutsweho cyane n’abakunzi be.

Ku ifoto Diamond yashyize kuri uru rukuta ari kumwe n’abana be yanditseho amagambo agira ati " My Sperms and i!!!......😍 " akurikizaho amazina y’abana be bombi umuhungu n’umukobwa.

Iyi niyo foto Diamond yashyize hanze iherekejwe n’amagambo yatumye yibasirwa

Tugenekereje mu Kinyarwanda Diamond yashatse kuvuga ati " Aya ni amasohoro yanjye" ! Aha yavugaga aba bana be ."

Hari abakunzi be bamwibasiye bamubwira ko atari imvugo iboneye yagakwiye gukoresha ko ahubwo ibyo yakoze ari imvugo nyandagazi idakwiye gukoreshwa n’umubyeyi wubaha abana be.

Diamond Platnumz n’umugore we umurusha imyaka 9 yose

Ku rundi ruhande hari n’abandi bamubwiye ko atari amasohoro ye wenyine yatumye abo bana babaho kuko iyo adahura n’intanga za Zari bitari gushoboka.

Muri iyi minsi Diamond Platnumz n’umugore we Zari babanye neza nyuma y’umwuka mubi wamaze iminsi uvugwa mu rugo rwabo kubera uburyo Diamond yamuciye inyuma akajya kubyarana n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa