skol

Diamond Platnumz yatsembeye urukiko ko atabona akayabo k’amafaranga asabwa yo kurera umwana we na Mobetto

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

 Hamisa Mobetto arifuza miliyoni eshanu buri kwezi ho indezo y’umwana
 Diamond yatsembeye urukiko ko atabona miliyoni eshanu zo kurera umwana we na Mobetto

Umuhanzi Diamond Platnumz ari mu mazi abira aho yagejejwe imbere y’urukiko ngo yiregure ku kirego cya Mobetto we n’abamwunganira mu mategeko basaba Diamond kujya ariha akayabo k’amashiringi ku kwezi yo kurera umwana yabyaranye na Mobetto.

Imbere y’abacamanza n’abunganira Mobetto, Diamond Platnumz yahakanye ko adafite ubushobozi bwo kujya aha Mobetto amafaranga angana na miliyoni eshanu yo kurera umwana.

Ni mu gihe abunganira Mobetto aribo Abdullah Lyana na Walter Goodluck bo basabaga umucamanza gutegeka Diamond akemera kujya atanga amafaranga angana na miliyoni eshanu z’amashiringi ya Tanzaniya yo kurera umwana w’umuhungu Diamond yabyaranye na Mobetto.

Mu kwezi gushize ni bwo Hamisa yajyanye Diamond mu nkiko amurega kwanga gutanga indezo y’umwana. Ni nyuma y’aho Hamisa yari amaze kwibaruka umwana w’umuhungu akavuga ko ari uwa Diamond ikintu kitakiriwe neza n’umuryango wa Diamond na Zari.

Diamond akimara kumva iyi nkuru y’uko umwana Mobetto yabyaye ari uwe yahise ahagarika imishyikirano yose yagiranaga n’uyu munyamideli kugeza n’ubwo yanze kubona uwo mwana we. Ibi bikaba ari byo byatumye Hamisa Mobetto yitabaza inkiko ngo zimurenganure maze ahabwe indezo y’umwana.

Ibitekerezo

  • Hahhhhh. Mabeto nari namupinze mwita injiji y’umukobwa ibyarana n’umugabo w’abandi none nsanze ari mu mibare, ahubwo arandenze. Aka kanya mu nkiko. Ndemeye kabisa. Iyo ndezo ni sawa ndumva izamutunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa