skol

Diamond yanditse ubutumwa burebure bugaragaza agahinda yatewe na nyina

Yanditswe: Thursday 12, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platnumz abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanditse ubutuma burebure bugaragaza agahinda yatewe na nyina amusaba gufata kimwe abana be kuko ashinjwa kwanga umwana uyu muhanzi yabyaranye na Hamisa Mobetto agakunda abo yabyaranye na Zari bonyine.

Muri iyi minsi Diamond Platnumz ahangayikishijwe n’umwiryane uri mu muryango we kuva yashwana byeruye na Zari bari bamaranye imyaka ine.Uyu muhanzi amaranye agahinda igihe gaturuka ku buryo umubyeyi we afata umwana yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto, kuri we asanga umubyeyi we yagakwiriye kuzikirana ko uwo mwana we nawe ari amaraso ye aniyongera ku bagize umuryango mugari we.

Abinyujije kuri Instagram yasabye umubyeyi we kugerageza gufata neza abana bose yabyaye nta n’umwe arutishije undi. Yamubwiye ko afite abana batatu yifuza ko yabafata kimwe nka nyirakuru wabo.

Yagize ati “Mbabarira k’ubwo kuba naranduje izina ryawe bitewe n’imyitwarire yanjye. Ndabizi ko nazanye abagore batandukanye, ibintu nzirikana ko bitakunyuze.”

Yakomeje yongeraho ko abana yabyaye ari abaziranenge ku buryo batagakwiye guhanirwa amakosa batakoze. Avuga ko imbuga nkoranyambaga n’umuyoboro wa internet wanyujijwemo amakuru menshi yatumye umwana we n’umugore we ibyabo bigera ku iherezo mu buryo nawe yatunguriwemo. Ndetse ko amaze gushaka itsinda rizamufasha gukemura no kwigizayo ibibazo biri mu muryango we.

Ati :“Nzirikana ko igihe kimwe ibibazo byacu kenshi biguhangayikisha. Ariko nanone igihe kimwe ntiwita kuri nyina (aravuga Hamisa Mobetto) w’umwana wanjye.”

Twakwibutsa ko nyina wa Diamond atigeze yemera umwana umuhungu we yabyaye kuri Hamisa Mobetto nk’umwuzukuru we ndetse yakunze kwerura kenshi ko abuzukuru babiri yemera ari abo yabyariwe na Zari atahwemye gusingiza no kumuvuga imyato aho aba ari hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa