Hagiye hanze amashusho ya Diamond yakoze ubukwe na Zari banasomana
Yanditswe: Friday 01, Jun 2018
Diamond hamwe na Rayvanny bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bise ’Iyena’ igaragaramo Diamond ndetse na Zari Hassan bakoze ubukwe ndetse barimo gusomana.
Kuri uyu wa gatanu Taliki ya 1 Kamena 2018 . umuhanzi Diamond afatanyije na Rayvanny ubusanzwe ufashwa na Wasafi Rec bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bahuriyemo bise ‘Iyena’ agaragaramo ibirori bidasanzwe byahuje imbaga y’abantu batandukanye bari bitabiriye ifatwa ry’aya mashusho ryagaragayemo Zari wari umugeni ndetse na Diamond wari umukwe basomana imbona nkubone .
Ibitangazamakuru byo muri Tanzania dukesha iyi nkuru byavuzweho hashize amezi 4 aya mashusho afashwe aho yashyize hanze kuri uyu wagatanu kuko Zari yatangaje ko atandukanye na Diamond ku munsi w’abakundanye ubusanzwe uba taliki ya 15 Gashyantare ngaruka mwaka amushinja kumuca inyuma aho magingo aya uyu mugore atuye muri Afurika y’Epfo.
REBA AMAFOTO:






Ibitekerezo
Ibi by’aba Stars biba ari ukwishimisha gusa.Ntabwo aricyo imana yaduhereye sex.Mwibuke ko uyu ZARI yari yarataye undi mugabo.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.