skol
fortebet

Donald Trump yatutswe bikomeye nyuma yo kuvuga ko Coronavirus ari Virus y’Ubushinwa

Yanditswe: Wednesday 18, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida Donald Trump yazuye akari kagiye kubora ubwo yagaragazaga mu nyandiko yanyujije ku rubuga rwa Twitter yifashije conte ye abwira Guverineri wa New York, Andrew Cuomo, ko abona Coronavirus nka Virus y’Ubushinwa.

Sponsored Ad

Mu butumwa Perezida Trump yanditse ku rubuga rwa Twitter, yabwiye Guverineri wa New York, Andrew Cuomo wari umubwiye ko ashaka ko leta zose zigomba gufatwa kimwe.

Iri jambo ’Virusi y’Ubushinwa’ yakoresheje mu cyimbo cya Coronavirus ni ryo ryabababaje abantu babonye ubu butumwa. Amagambo arimo ibitutsi yakurikiye ubu butumwa asubiza uyu mukuru w’igihugu, bamwe bamwita umuntu uvangura (racist) bamwibutsa ko igihugu cye gishinjwa kurema no kujyana iki cyorezo mu Bushinwa.

Donald Trump mu kumusubiza ati: “Ariko leta zose ntabwo kimwe. Zimwe zirimo kwibasirwa cyane na virusi y’Ubushinwa, Izindi ni nkaho ntayibarizwamo. New York niho yiganje cyane, Virginie y’Uburengerazuba ifite, kugeza ubu hafi zeru. Andereya, wizanamo ibya politiki….”

Dr. Rob Davidson yabwiye Donald Trump ati: “Rekera! Ni virusi ariko nta bwenegihugu igira,” naho David Weissman we ati: “Virusi y’Ubushinwa, uravangura cyane kubera ko virusi ifite izina.”

Tariki 12 Werurwe, nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Zhao Lijiian yagaragaje ko akeka igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu kuba gishobora kuba cyarajyanye iyi virusi mu mugi wa Wuhan, ubwo habaga imikino yahuje ingabo ku rwego rw’Isi mu Kwakira 2019.

Minisitiri Lijiian asa n’uca amarenga, yavuze ko ingabo za USA zitagaragaza ukuri ku byabaye, aho n’uburakari bwinshi, Minisitiri Lijiian yabajije ati:

“Ni ryari nta murwayi wigeze aboneka muri USA? Ni bangahe se banduye? Amazina y’ibyo bitaro byabakiriye ni ayahe? Birashoboka ko ari ingabo za USA zazanye icyorezo muri Wuhan. Mube inyangamugayo, mushyire imibare ahabona. USA igomba kuduha ibisobanuro.”

Amagambo y’uyu Minisitiri yakurikiranye n’andi yakomeje guhwihwiswa n’abandi batandukanye badafite aho bahuriye n’ubuyobozi bw’ibihugu byombi. Aba bavuga ko USA yabonye Ubushinwa buri kuzamuka byihuse mu bukungu, ibona uburyo bwo kubusubiza inyuma ari ukuboherereza icyorezo.

Amagambo ya Minisitiri w’Ubucuruzi muri USA, Wilbur Ross nayo yakuruye impaka ndende, aho mu ntangiriro za Gashyantare 2020, Minisitiri Wilbur Ross mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ya Fox Business, yavuze ko icyorezo cya Coronavirus kiri mu Bushinwa gishobora gutuma ubukungu bw’igihugu cye buzamuka, yagize ati:

“Ndahamya ko kizafasha mu kugarura akazi kenshi muri Amerika ya Ruguru. Ikiriho ni uko Amerika itazahahombera cyane kuko n’ubwo bimeze bityo, ishorera cyane mu Bushinwa.”

Iki kiganiro cya Minisitiri Ross cyatumye bamwe batekereza ko igihugu cye cyaba cyaragize uruhare mu guteza impagaraga iri mu Bushinwa muri iki gihe bitewe na Coronavirus, n’isi muri rusange.

Ibitekerezo

  • Birashoboka ko corona virus yaba yarakozwe n’Abanyamerika kugirango bibonere inyungu.

    Sha mujyirango x twe no mubihugu bito ntituhababarira arko nziko igihe cyizajyera imana ikabakosora kuko irabarenze birenze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa