skol

Dore amafoto agaragaza agahinda n’ubuzima buteye inkeke abagabo bakora isuku mu Mujyi wa Dhaka babayemo

Yanditswe: Wednesday 22, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umwuga wose ukoranywe ubwitange n’ubushishozi kandi utabangamiye rubanda amaherezo nyirawo agera ku bukungu, niho ‘Kazi ni kazi’ byaturutse gusa mu Mujyi wa Dhaka ho birenze kwitangira ifaranga.

Mu nkuru dukesha Mail Online, bashyize hanze amafoto agaragaza agahinda n’ubuzima buteye inkeke abagabo bakora isuku mu Mujyi wa Dhaka babayemo. Abatabarika bapfa buri mwaka bazize indwara zikomeye bahura nazo muri aka kazi, abandi bakagwa mu byobo bagahita bapfa.

Akazi bakora ni ukwirya ubuzima, usanga bibira mu byobo biyobora imyanda mu Mujyi wa Dhaka ntacyo kwirinda bikinze ku buryo usanga boga mu biziba nka kumwe bigenda mu mazi magari abantu bakora siporo mu mazi.

Iki kinyamakuru cyavuze ko hari n’imyobo y’imyanda abantu basohora aba bakozi bogamo bashaka kuyizibura kugira ngo umujyi utazahura n’ikibazo cy’umwuzure ukunze kwibasira Bangladesh.

Umujyi wa Dhaka ari nawo Murwa Mukuru wa Bangladesh utuwe n’abaturage basaga gato miliyoni 14; ukunze kwibasirwa n’imyuzure kubera imvura ikunze kuhagwa, iyo hikubiseho ko ruhurura nyinshi usanga zarazibye kubera imyanda amazi abura aho aca umujyi ugasendera ibiziba byuzuyemo uruhurirane rw’imyanda.

Dhaka City Corporation ihemba aba bakozi umushahara w’intica ntikize. Abazi gukorana ingufu iyo bakoze amasaha menshi ku munsi, usanga bahabwa hagati ya £4.50 na £7.50[hafi 8,000Frw].

REBA AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa