skol
fortebet

Dore ibibazo ugomba kubaza umukunzi wawe urukundo rwanyu rukaba umunyenga

Yanditswe: Sunday 28, May 2017

Sponsored Ad

skol

Ni iby’ igiciro ko wowe n’uwo mukundana mugomba kumenyana cyane kuburyo mugomba kubwirana buri kimwe, bityo rero wakagombye kubaza umukunzi wawe ibibazo bimwe na bimwe byazagufasha mu guteza imbere umuryango muba mwitegura kurema.
Dore bimwe mu bibazo ushobora kubaza umukunzi wawe mbere y’uko mubana:
Wumva ari iki uzajya uhora ukunda gukora wishimisha nitumara gushinga urugo ?
Akenshi iki kibazo abakobwa benshi nibo bakunze kukibaza abahungu mbere y’uko babana . nubaza umuhungu iki kibazo (...)

Sponsored Ad

Ni iby’ igiciro ko wowe n’uwo mukundana mugomba kumenyana cyane kuburyo mugomba kubwirana buri kimwe, bityo rero wakagombye kubaza umukunzi wawe ibibazo bimwe na bimwe byazagufasha mu guteza imbere umuryango muba mwitegura kurema.

Dore bimwe mu bibazo ushobora kubaza umukunzi wawe mbere y’uko mubana:

Wumva ari iki uzajya uhora ukunda gukora wishimisha nitumara gushinga urugo ?

Akenshi iki kibazo abakobwa benshi nibo bakunze kukibaza abahungu mbere y’uko babana . nubaza umuhungu iki kibazo ntuzatungurwe no kumva igisubizo aguhaye gitandukanye n’icyo watekerezaga, ahubwo umva icyo abivugaho.

Ese wumva ari iki kigushimisha mu rukundo rwacu?

Igisubizo uzahabwa hano kizakwereka uko urukundo rwanyu ruhagaze . Bizagufasha kumenya agaciro aguha imbere ye, niba akubona nk’umuntu umufatiye runini cyangwa niba akubona nk’umuntu watuma ahungabana mu buzima bwe igihe atagufite.

Ese ni iki gituma uzigama amafaranga?

Ibi bizagufasha kumenya icyo amafaranga azajya yinjira mu rugo azajya akoreshwamo. Niba gukemura ibibazo byo mu rugo ari cyo kintu ashyira imbere, bizagufasha kumva ko muzateza imbere umuryango wanyu ukabaho neza.

Mubaze ku kijyanye n’imyemerere yanyu ndetse n’iyobokamana.

N’ubwo mwaba musengera mu idini rimwe, mushobora kuba mudahuje imyumvire ku bijyanye n’idini musengeramo, ni byiza kubimubaza ukabimenya. Niba mudahuje ukwizera nabyo ni byiza kubimenya kugirango mumenye uburyo muzajya mwubahana n’ubwo mudahuje idini n’imyemerere.

Ni hehe wumva wakwizihiriza iminsi mikuru?

Ntuzamubaze gutya bitari ukumenya aho yishimira kuba yakwizihiriza uwo munsi mukuru gusa ahubwo bizagufasha kumenya niba agufata nk’umwe mu bagize ubuzima bwe. Kandi na none uzamenya niba yishimira kwizihiza iminsi mikuru ari kumwe n’umuryango we. Iki ni ikibazo cy’ingenzi kuko hari byinshi uzahamenyera kuko hari ubwo usanga umugabo adakunda kujyana n’umugore we ahantu henshi mu ruhame rw’abantu. Rero ibi bizagufasha kumenya niba yishimira kuba yagira aho mujyana muri kumwe.

Ese wumva abana tuzabyara ari bangahe ? Ese bazaba bafite uwuhe mumaro mu buzima bwawe?

Iki ni kimwe mu bibazo by’ingenzi kuko bizagufasha kumenya niba uwo muzabana cyo kuzabyara abana kandi bizagufasha kumenya niba mu nshingano ze hazaba harimo abana muzabyarana. Bizatuma kandi umenya niba kugira abana benshi biri muri gahunda afite cyangwa niba yifuza kubyara bake.

Iyo urakaye ni iki kigufasha kongera gutuza?

Iki nacyo ni ikibazo kidakunze kubazwa cyane kandi gifite akamaro kanini kuko uba ugomba kumenya icyatuma uwo mubana agaruka mu byishimo igihe yaba yarakaye. Aha ushaka ikintu cyatuma agaruka muri mood igihe ababaye kandi bikazagufasha kumenya uko uzajya umwitwara imbere igihe yarakaye.

Ubana ute na mama wawe ndetse na bashiki bawe?

Aha naho ushobora kubaza umukunzi wawe uko abana na mama we ndetse na bashiki be bizagufasha kumenya uko witwara kuri bashiki be ndetse na mama we. Iyo umaze kumva uko babana bituma umenya niba nawe azajya agufata neza cyangwa niba akenshi atazajya akwitaho.

Ni gute tugiye kuzajya twuzuzanya?

Iki kibazo nacyo ugomba kukimubaza kuko ni ingenzi cyane kuko ari imwe mu nkingi zifasha kugirango urugo rukomere kandi rutere imbere. Rero ufite inshingano zo kubaza umukunzi wawe cyangwa uwo muteganya kubana ku bijyanye n’ubwuzuzanye bwanyu kuko bizagufasha kumenya niba hari ibyo muzajya mufatanya mu mibereho yanyu.

musore nawe nkumi ugomba kugira bimwe mu bibazo ubaza umukunzi wawe mbere yuko mushinga urugo.

Ibitekerezo

  • nzomeny gut kwazob ankunz vyukur? ntabw yohav ambwir kwankund tutarikumw murukund?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa