Dore ibimenyetso bizakwereka ko umukunzi wawe agifite ku mutima uwo batandukanye
Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018
Hari igihe umuntu agira umukunzi mu buzima bagatandukana baba barabanye cyangwa se batarabana nyuma ugasanga ashatse umugore ariko urukundo rwe ntirube rwaravuye kuri wa wundi wa mbere.
Umuntu ugikunda uwo bahoranye mbere, uzamubwirwa n’ibi bimenyetso:
1.Uzasanga abafata nkaho muri mu marushanwa
Ubusanzwe iyo uri umugore w’umugabo cyangwa ukaba umugabo w’umugore ntugombera kugira undi murwanira uwo mwanya. Ariko niba ubona ko umeze nkaho urwanira uwo mwanya n’uwahoze ari umukunzi w’uwo mwashakanye menya ko akimukunda.
2.Bakunda guhura mu bihe byihariye
Niba ubona ko uwo mwashakanye agira ikibazo akaba yumva kizakemuka ari uko ahuye n’uwahoze ari umukunzi akakimubwira icyo gihe ujye ugira amakenga ku mibanire yabo.
3.Akunda kumuvuga cyane
Ahanini iyo utandukanye n’umuntu utakimukunda ugerageza kumwikuramo bishoboka ukirinda kumuvuga. Ntuzatangazwe no kuba amuvuga nabi cyangwa neza uko yaba amuvuga kose ntibikuraho ko atamukimukunda kuko burya umuntu avuga uwo yatakereje.
4.Iyo bakunda guhura cyane
Bishoboka ko bahurira ahantu runaka cyangwa se bakavugana kuri telefoni cyangwa se kuri email. Iyo abantu batandukanye ntibivuga ko badashobora kuganira cyangwa se ngo bandikirane ariko iyo birengeje urugero bikaba ibya buri gihe haba harimo akantu k’urukundo.
5.Uzabona amufuhira igihe abonye indi nshuti
Igihe uwo mwashakanye ubona ababazwa no kuba uwahoze ari umukunzi we ari kumwe n’abandi bagabo akamufuhira byerekana ko agifite icyo avuze kuri we.
6.Aracyabitse ibintu bimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari inshuti ye
Iyo uwo muri kumwe ubona akibitse ibintu bimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari umukunzi we nk’amafoto n’ibindi ukabona kandi abiha agaciro akagira umwanya wo kubyitaho akabitekerezaho ahanini aba agitekereza no ku rukundo yagiranye n’uwa mbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *