skol
fortebet

Dore ibintu 10 utagomba kwibagirwa gukorera umukunzi wawe igihe murangije gutera akabariro maze akajya ahora akuvuga ibigwi

Yanditswe: Saturday 20, May 2017

Sponsored Ad

skol

Mu gutera akabariro, abantu bamwe iyo bamaze kugirana ibihe byiza n’abakunzi babo cyangwa abafasha babo akenshi bahita basinzira nk’aho akazi kabakarangiye. Ariko igihe umaze kurangiza icyo kikorwa cy’urukundo ntugomba guterera iyo hari ibintu bitandukanye wakorera umufasha wawe nawe akabona ko igikorwa mumaze gukora gikozwe mu rukundo nyarwo.
.Ibyo mugomba kwitaho igihe murangije igikorwa cyo gutera akabariro .Wari uzi ko ibi bintu byongera urukundo hagati y’umugabo n’umugore .Ibyo umugabo (...)

Sponsored Ad

Mu gutera akabariro, abantu bamwe iyo bamaze kugirana ibihe byiza n’abakunzi babo cyangwa abafasha babo akenshi bahita basinzira nk’aho akazi kabakarangiye. Ariko igihe umaze kurangiza icyo kikorwa cy’urukundo ntugomba guterera iyo hari ibintu bitandukanye wakorera umufasha wawe nawe akabona ko igikorwa mumaze gukora gikozwe mu rukundo nyarwo.

.Ibyo mugomba kwitaho igihe murangije igikorwa cyo gutera akabariro
.Wari uzi ko ibi bintu byongera urukundo hagati y’umugabo n’umugore
.Ibyo umugabo yakorera umugore we akarushaho kumukunda

Ibi ni bimwe mu bintu umugore aba ashaka gukorerwa nyuma yo kurangiza imibonano mpuzabitsina wowe mugabo ukwiye kumenya.

1.Kumusoma

Umugore aba ashaka ko umusoma ku minwa, mu gahanga witonze. Ibi bimugaragariza ko na nyuma y’igikorwa cy’urukundo ukimwitayeho kandi umukunze.

2.Kumubwirango “ndagukunda”

Ibi bishimangira ko igikorwa murangije cyakozwe mu rukundo. Iri jambo rikaba rimuhamiriza ko ari we wenyene wifuza ibihe byose.

3.Kumukora ku nda

Akenshi ubyifuza aba ashaka umwana cyangwa se atwite.

4.Kumubwira ko ari mwiza

Kumubwira ko arimwiza afite ubwiza butangaje bimutera akanyamuneza mu mutima ntagire ikintu kibi aba yagutekerezaho cyangwa ngo abe yagira ibintu bibi yagukekaho.

5.Gukinisha intoki n’impeta y’ubukwe

Ku mufata intoki no gukinisha impeta wamwambitse bimugaragariza urukundo rw’agatangaza kandi ukibuka kumubwira ko ari wowe wenyine afite.

6.kumubwira ko ari igitangaza

Uko urushaho kumushimira niko nawe arushaho kugukorera ibitangaza. Abagore bakaba bakunda kuba babwirwa amagambo agaragaza ko ari abigikundiro, batanga keya (Care) n’andi menshi.

7.Kumusaba imbabazi no kumubabarira

Amakosa uba waramukoreye biba byiza iyo uhise umusaba imbabazi kandi na we ikintu aba yaraguhemukiye ugahita umubwira ko ntakibazo umubabariye. Nyuma y’icyo gikorwa mugatangira umurongo mushya.

8.Kumukora k’umubiri we(stroke)

Mukore ku ijosi, mu mugongo, ku maboko n’ahandi hatandukanye kandi unamusoma.Ni ukuvuga umubiri we wose.

9.Kumwororosa

Nyuma yo gutera akabariro, kumutwikira uburingiti cyangwa ishuka bituma yumva ameze nk’aho ari kumwe n’igikomangoma kandi akumva arinzwe bihagije.

10.Kujyana mu bwogero.

Kujyana koga mugaseka, mugakina, mu gasiritana,mu gaterana amazi bitera umutima gushyuha maze akagukunda cyane.

Mugore nawe hari ibirimo hano ugomba kwitaho ukabikorera umugabo wawe kugira ngo urukundo rurusheho gutoha kandi mwibanire mu munyenga.

Ibitekerezo

  • Asante sana

    Nibyiza rwose

    ngiye kubishyira mubikorwa murakoze cyane.

    waaawuoo ndishimye cyane izi ni inama nziza

    ibi nukuri peee kandi ni nama nziza kumugabo nuko bamwe narangiza bagahita nirebaho nubwo biba byabaciye intege barangije gusa bigusha neza umugore bigatuma yumva ko akoze igikorwa kitabaye imfabusa!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa