Dore ibintu abasore barimo kwirinda mu rwego rwo kutagwa mu mitego y’abakobwa b’inshuti z’umukunzi we
Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018
Hari amakosa umusore agomba kwirinda gukora igihe cyose ari kumwe n’inshuti z’umukobwa bakundana, kuko hari igihe ibikorwa runaka ashobora gukora cyangwa kubakorera bihobora kumuviramo gutandukana n’uwo yakundaga kandi atazi ko ariwe wabigizemo uruhare.
Aya ni amwe mu makosa umusore akwiye kwirinda mu gihe ari kumwe n’inshuti z’abakobwa b’inshuti yawe.
Irinde kugirana umubano wihariye n’inshuti z’abakobwa b’inshuti yawe
Si byiza ko umusore usanga afitanye ubucuti n’umubano wihariye n’inshuti z’umukobwa bakundana cyane ko iyi myitwarire ishobora gutuma akeka ko ushobora kuba unamuca inyuma niba hari uburyo ubana nabo we atazi, urumva ko atagushira amakenga, biturutse kuri uwo mubano udasanzwe.
Irinde kubamenera amabanga y’urukundo rwawe n’uwo mukundana:
Kirazira kubwira inshuti z’umukobwa mukundana uko mubana n’umukunzi wawe, kuko nyum yo kubimenya bagira uko babifata bigatuma hari igihe bishobora kurema umwuka mubi hagati yabo nawe. Ntibibujijwe kubisanzuraho ariko ntukwiye kumena ibanga ry’umukunzi kuko bisa no kumena ibanga ry’urugo. Ese wumva mu gihe umukunzi wawe abimenye kandi akazatahura ko ari wowe ugenda ubivuga bitamugwa nabi ndetse bikaba n’intandaro yo gutandukana kwanyu.
Irinde kumvira inshuti zabakobwa b’uwo mukundana
Hari igihe usanga umusore yumva amabwire y’inshuti z’umukobwa bakundana, ibi bigaterwa cyane no kuba yarabagize abantu b’ibanze mu rukundo rwe, ibi bigatuma asa n’uha agaciro abo bakobwa b’inshuti ze kurusha uwo akunda. ibi bikaba byatuma yumva amabwire y’abo bakobwa b’inshuti ye, nyamara musore ugomba kumenya ko kuba yarazikubwiye ndetse akanazikwereka, utabyitwayemo neza muri izo nshuti hashobora kuba ariho hava zimwe mu zaguteranya nawe zigamije kukwigarurira, rimwe na rimwe zikaba zajya zinakubwira ibinyoma bimwerekeye mu gihe wazihaye umwanya munini wo kuzumva no kuzitega amatwi.
Agakungu n’abakobwa b’inshuti y’uwo mukundana bishobora gusenya urukundo rwawe nawe
Irinde kugirana agakungu n’abakobwa b’umukobwa mukunda:
Ubundi mu rukundo ni byiza kumenya uwo uri we, ukamenya icyo ushaka mu rukundo kandi ukamenya gukunda nk’umuntu mukuru, ukareka iby’abana, ibi bishatse kuvuga iki? Bishatse kuvuga ko mu gihe uri mu rukundo ni byiza kumenya abakobwa b’inshuti yawe. Ariko ugomba kumenya umupaka, ukamenya aho ugarukira utazavaho wikorera ishyano kandi ari wowe byose wabigizemo uruhare. Kuko kugirana agakungu kadashira n’inshuti z’umukobwa mukundana atari byiza, Kandi nawe musore uramutse ari wowe babikorera byakubabaza.
kugirana umubano wihariye n’inshuti z’umukunzi wawe birasenya
Umusore w’umunyabwenge aba agomba kugendera kure iyi myitwarire kugira ngo bitabangamira umubano we n’umukunzi we. Ni byiza kumenyana n’inshuti z’umukobwa mukundana ugomba kuzikunda bisanzwe, ukabaganiriza mu kinyabupfura, ariko ntubahe umwanya urenze uwo uha uwo mukundana, kandi ukirinda ibi byose tumaze kuvuga, igihe utari kumwe n’umukunzi wawe kugira ngo utamutera umutima mubi no kuba yabibona nabi, maze ubucuti bugakomeza no mu gihe mwaba mwaramaze kubana babandi bakazaba inshuti z’umuryango.
Mu gihe witwaye neza mu mubano w’inshuti z’uwo mukunda bikubera umugisha
Ese wowe nta bindi bintu ubona byaturuka ku ncuti z’umukunzi wawe bikaba byatuma mutandukana? Twandikire utubwire
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *