skol

Dore ibiribwa byafasha umugore kugira amavangingo menshi mu gihe cyo gutera akabariro

Ad Restricted   Yanditswe na: Muhire Jason 26 May 2018

Ibiribwa umugore yafungura bikamufasha kugira amavangingo menshi bikubiyemo ibifite intungamubiri ya Vitamine E kuko bituma uyu musemburo wa Ostrogene utuma habaho ububobere mu gitsina wiyongera ndetse bigatuma bagira amavangingo menshi mu birirwa bivugwa harimo amafi, soya, ubunyobwa, pomme, imboga rwatsi, sezame, ingano, ibihaza, ibitoki ndetse n’ibindi.

Ikibazo cyo kutagira ububobere mu gitsina ku bagore bamwe gikomeje kuvugisha abantu amagambo menshi aho usanga bamwe bibaza icyo bakora kugira ngo bahangane n’iki kibazo ndetse abandi bakibaza ikibitera.

Iyo uganiriye n’abagore batandukanye by’umwihariko ku bijyanye n’imigendekere myiza y’imibonano mpuzabitsina , ikiganiro nticyarangira hatavuzwe ku bubobere bwo mu gitsina. Bamwe babazanya icyatuma buba bwinshi , abandi bataka ko ntabwo bagira, cyangwa se ubwo bafite budahagije .

Ese ubundi ni iki gitera kubura ububobere mu gitsina

Ubundi ikibazo cyo kubura ububobere mu gitsina gikunze kugaragara ku bantu bageze igihe cyo gucura (batakibyara) n’abamaze igihe kitari kinini babyaye.

Mu bishobora gutera iki kibazo harimo indwara zitandukanye nka kanseri n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Ibi biri mu bituma umusemburo wa Ostrogene ubura ari nawo utuma habaho ububobere mu gitsina cy’umugore.

Ibiribwa ushobora kwifashisha mu guhangana n’iki kibazo

Nk’uko bitangazwa n’abagore bamwe bagiye bajya kwa muganga kubera iki kibazo bakabwira ko bagiye bagirwa inama yo kurya ibiryo bikungahaye kuri vitamine ya E kuko aribyo bituma uyu musemburo wa Ostrogene utuma habaho ububobere mu gitsina wiyongera ndetse bigatuma bagira amavangingo menshi mu gihe cyo gutera akabariro n’abatware babo.

Bimwe mu biribwa abantu bafite iki kibazo bagirwa inama yo kurya harimo: amafi, soya, ubunyobwa, pomme, imboga rwatsi, sezame, ingano, ibihaza, ibitoki, isombe, n’imbuto, ibi bishobora gufasha umugore ufite iki kibazo guhangana nacyo. Ikindi ni uko kunywa amazi no gukora imyitozo ngororamubiri nabyo ari bimwe mu bituma amaraso atembera neza mu mubiri ndetse bikaba bifite akamaro cyane ku muntu uhura n’iki kibazo cyo kugira amavagingo macye mu mubiri we.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Fiona

    Muraho mwese, burya kubura amavangingo ni umwaku, bivuze ko ntagaciro umutware wawe aguha. byatuma aguca ninyuma, nanjye niko nari naragowe narumye. Uyu Muntu yampaye umuti, mumuhamare 0788354951. Muzanshimire nyuma.

    5 months ago
  • chat_bubble Fiona

    Muraho mwese, burya kubura amavangingo ni umwaku, bivuze ko ntagaciro umutware wawe aguha. byatuma aguca ninyuma, nanjye niko nari naragowe narumye. Uyu Muntu yampaye umuti, mumuhamare 0788354951. Muzanshimire nyuma.

    5 months ago
  • chat_bubble

    Nibyiza cyane pe murakoze kunama muduhaye
    None c ko Hari ugira ububobere kugeza igikorwa kurangira arko ntanyare byo biterwa Niki? Ese yabigenza ate?

    17 April
  • chat_bubble

    Nonese iki kibazo cyo kugira amavangingo make gishobora kubangamira gusama?

    16 April
  • chat_bubble Janez Mercy

    Arikosi ntatwatsi two umuntu yakoresha mugihe abuze ibyokurya bya vitamin E nibura akaduteka akanywa amazi yatwo

    10 April
  • chat_bubble Janez Mercy

    Ariko si ntatwatsi twumuntu yakoresha mugihe abuze ibyobyokurya Wenda akaduteka akanywa amazi yatwo

    10 April

Inzindi nkuru

Hagaragajwe ubusumbane bukabije mu ikwirakwiza ry’inkingo za...

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryagaragaje ubusumbane...
10 April 2021 0

Nyanza:Tuyizere Xavier ufite abana 3 na Mayira Thierry baguye mu mwobo...

Kuri uyu wa Gatanu ahagana saa Tatu z’igitondo, abagabo babiri bo mu Murenge...
10 April 2021 1

AU yahagaritse kugura inkingo za AstraZeneca ijya mu biganiro byo kugura...

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wahagaritse gahunda yo kugura inkingo za...
10 April 2021 0

Nyakabanda:Ikosa rimwe gusa ryari ritumye ahira munzu n’abaturanyi be...

Umusore w’ingaragu wibana utuye mu Mudugudu wa Gapfupfu, Akagali ka...
10 April 2021 0

Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko kumenya u Rwanda bakaruzirikana mu byo...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki...
10 April 2021 0

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje igihe umwaka w’amashuli 2020/2021...

Nyuma y’igihe abanyeshuli biga biga muri kaminuza y’u Rwanda bategereje igihe...
10 April 2021 0