Dore ibizaguhamiriza ko ushimisha umugore wawe mu gihe cyo gutera akabariro
Yanditswe: Sunday 30, Sep 2018
Ese wowe wibwira ko ujya witwara neza mu gihe cyo gutera akabariro n’uwo mwashakanye? Ni iki kibiguhamiriza se? Soma neza witonze izi ngingo zikurikira utaba wibeshyera kandi umugore wawe ataranyurwa na rimwe mu gihe muri gutera akabariro
Kuko abagabo bose atariko bose bazi gushimisha abagore babo, ni yo mpamvu ugomba kumenya ibimenyetso wagenderaho ukamenya niba witwara neza mu gihe cyo gutera akabariro n’uwo mwashakanye. Niba kandi ubona nta na kimwe muribyo birangwa mu rugo iwawe, uracyafite byinshi byo gukosora.
Ibyo bimenyetso ni:
Umugore wawe ahora yibuka uko wabimukoreye
Kuba umugore wawe ahorana mu ntekerezo uko igikorwa kigenda n’uko umushimisha mu buriri ni ikimenyetso ko uzi icyo gukora. Ibi bituma ahorana akanyamuneza. Mwaba mutari kumwe , akaguhamagaraga agusaba ko wataha vuba.
Aba agukumbuye, akumbuye ya si nziza ujya umwinjizamo.
Igikorwa gishimishije umuntu, ubibonera inyuma. Niyo kandi ntacyo umarira umugore wawe, uzabibwirwa n’uko ahorana umushiha, intonganya zidashira… Impamvu ni uko aho kumukemurira ikibazo, ukimutera kurushaho.
Iyo murangije kwiha akabyizi aragushimira
Iki nacyo ni ikimenyeto cyakugaragariza ko witwara neza mu buriri. Niba uko murangije gutera akabariro ku rugo , yirengagiza ko ari inshingano zawe akagushimira. Si uko ari itegeko kugushimira ahubwo aba yizihiwe bikamurenga. Ibi kandi bigendana no kukugaragariza ubwuzu , kukwishimira n’ibindi.
Ashobora kubikubwira
Niba umugore wawe atarakubwira ko umuryohereza mu gitanda, harimo akabazo. Iyo washimishije umugore , mu biganiro mugirana bisanzwe akubwira ko uzi icyo gukora mu gitanda. Iyo kandi ntakigenda aricecekera , wowe ukibwira ko hari icyo uba wamumariye kandi byahe byo kajya.
Abagore bakunda kwifata cyane kukubwira umugabo ko abishya ariko iyo witwara neza ntakabuza arabikwibwirira. Niyo yaba ari wa mugore udakunda kuvuga menshi, iyo ubasha kumushimisha, ananirwa kwifata akakubwira akamuri kumutima.
Nta huti huti ku Mugabo uzi icyo gukora agira
Gushimisha umugore akabasha kugera ku byishimo bye byanyuma bisaba kumutegura bihagije, kugenza ibintu gahoro. Huti huti y’abagabo bamwe na bamwe niyo ituma barangiza mbere y’abagore babo, kubashimisha bikaba kure nk’ukwezi.
Amarangamutima umugore akugaragariza mu gihe cy’igikorwa arabisobanura
Nkuko twabibonye mu bimenyetso bigaragaza umugabo witwara nabi mu gihe cyo gutera akabariro, umugore iyo atagaragaza amarangamutima, ntacyo umugabo aba ayamumariye.
Nubwo amarangamutima akugaragariza nyuma y’uko murangije igikorwa aba ari ngombwa, ariko umugore wizihiwe agomba no kugaragaza amarangamutima ye mu gihe cy’igikorwa. Ntabwo umugabo yaba yashishije umugore we ngo igikorwa gikorwe bucece kugeza kirangiye.
Gushimisha umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu nkingi zifasha abashakanye kubana neza. Niba rero usanze nta na kimwe muribyo kikuranga, kanguka kandi ufite byinshi byo gukosora kugira ngo umugore wawe ubashe kumushimisha kandi biri mu nshingano zawe.
Ibitekerezo
Njye narabizinutswe. Kubitekereza bintera iseseme