Dore ibyo wakora mu gihe ushaka kwifotoza ifoto nziza wasangiza abagukurikira ku mbuga nkoranyambaga
Yanditswe: Monday 02, Jul 2018
Mu gihe tugezemo bamwe baharaye cyane ibijyanye no kwifotoza gusa hari bamwe bagorwa no gufata amafoto kandi rimwe na rimwe baba bafite ibikoresho bigezweho kandi bifata amafoto asa neza ku buryo ushobora kuba wayifashisha mu gihe ushaka kuyoherereza inshuti zawe cyangwa abavandimwe bawe mutari kumwe.
Uyu munsi twabateguriye bimwe mu bintu njyenderwaho byagufasha gufata ifoto nziza wasangiza abantu bagukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu cyimbo cyo kubabwira ko udakunda kwifotoza nkuko bamwe bakunze kubibwira abandi mu gihe babatse amafoto yabo ngo barebe uko bameze.
Bimwe mubigenderwaho ufata ifoto ugomba kureba neza niba intugu zawe zimeze neza,cyangwa wakumva ufite ikibazo mu ngingo ugashaka ubundi buryo ndetse ugomba kuhagarara wemye kuburyo ukubona abona ko umeze neza mu ifoto.
Mu gihe ugiye kwifotoza ugomba kumenya gutandukanya amaguru ku buryo hazamo akanya gato hagati y’akaguru n’akandi kugirango ifoto ize iryoheye uyireba wese.
Ikindi ushobora gutandukanya amaguru wenda akaguru kamwe ukakazana imbere akandi ukakajyana inyuma kuburyo umuntu abona ko amaguru yawe atandukanye.ibi bifasha umugabo kugira ngo inda itaza imbere ndetse n’umugore bituma amataye ye agaragara neza.
Ikindi kintu utari uzi si ngombwa guhagarara ureba mu ifoto ,ushobora guhagarara ureba hirya cyangwa hino cyangwa se ugahindukira ukareba inyuma kuko biryohera buri umwe wese uzabasha kugira amahirwe yo kureba ifoto yawe.
Kwifotoza nabwo bisaba kwikomeza ahubwo bisaba ko wirekura mu ifoto ,ushobora gusimbuka,ushobora guhagarara kumaguru yawe yombi cyangwa se ugasa n’ushinga amano ukazirikana ko udukorwa duto duto aritwo kenshi dutuma ifoto imera neza cyane kurushaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *