skol

Dore ingaruka zo gukoresha imiti yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Saturday 04, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Nubwo bimenyerewe ko abantu b’igitsinagabo aribo abakunda gukoresha imiti ibongerera ubushake bwo gutera akabariro ariko hari n’abantu b’igitsinagore usanga bakoresha iyo miti,nyamara bakirengagiza ko hari ingaruka nyinshi ziterwa n’iyo miti

Tugiye kugarukaho nkuko bisobanurwa na Bwana pharmacist Biramahire Francois,inzobere mu bijyanye n’imikoreshereze y’imiti.

Bpharm Francois avuga ko ingaruka zo gukoresha iyi miti ari zimwe ku bantu bose bayikoresha waba umugabo cyangwa umugore.

Zimwe mu ngaruka zo gukoresha imiti yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

1. Bitera kutagira ubushake bwo gukora imibaonano mpuzabitsina ku bagore cyangwa uburemba ku bagabo,Kuko umubiri uba wamenyereye ko ugira ubushake ari uko wafashe iyi miti, iyo utayifashe ntabwo wagira ubushake. Kugirango bikosoke noneho bisaba guhabwa inshinge cyangwa agapira bagushyira mu mubiri kakajya karekura umuti mucye mucye.

2. Kurwara umutwe wako kanya,bitewe nuko n’imitsi iyobora amaraso mu mutwe no mu bwonko iba yareze nayo maze igateragura cyane.

3. Kureba ibirorirori, ukabona ibintu byose ntibiboneka neza, kandi ukabona ibyinshi bisa n’ubururu.

4. Kumagara mu mazuru ndetse no guhumeka bikaba ikibazo bigasaba guhumekera mu kanwa. Ibi binajyana no gufungana mu mazuru, no kuzana ibimyira.

5. Bishobora gutuma ugira ubushake bwo kuyikora kuburyo bukabije,ukamara amasaha 4 (priapism), kabone niyo wakora imibonano kandi ku bagabo ho iyo bigenze gutyo,akenshi bivurwa no kubaga igitsina, amaraso arimo akavamo.

6. Hari igihe bishobora no gutera ubuhumyi, hamwe ku maso hazaho igihu ntugire ikintu na kimwe ubona.

7. Biranashoboka ko mu matwi hacura injereri ntugire ikintu wumva neza, cyangwa bikaba burundu kutumva.

8. Kutabasha kugogorwa kw’ibiryo, ndetse bikaba byanatera impiswi idasanzwe.

9. Kugira ikizungera ndetse ukaba wanamera nk’urwaye igicuri. Ibi ku Bantu batwara ibinyabiziga bishobora guteza impanuka.

Ngizo zimwe mu nagruka zikomeye ziterwa no gukoresha imiti yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina haba ku bantu b’igitsinagore cyangwa ab’igitsinagabo bakunda gukoresha iyi miti,cyane cyane ku bayikoresha batayandikiwe na muganga kubera uburwayi bafite nkuko bisobanurwa na Francois Biramahire,inzobere mu bijyanye n’imikoreshereze y’imiti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa