skol

Dore uko umugore yatwita mu byishimo bikazagera no ku mwana

Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Ikigera ku mwana uri mu nda ya nyina ni amarangamutima ya nyina. Amarangamutima tuvuga ni ibyishimo, agahinda, umuhangayiko, umutuzo, n’ibindi nk’ibyo.

Muri iri somo, feelings na emotions twabikubiye mu ijambo rimwe ari ryo amarangamutima kuko ijambo “imbamutima” risanzwe rikoreshwa iyo umuntu ashatse kuvuga emotions ntirimenyerewe na benshi.

1.Umugore utwite afite inshingano yo gushakisha igihe cyose ikintu cyamufasha kwishima kuko ibyo byishimo bihita bigera ku mwana atwite nta wundi muhuza bisabye. Ukimara kumenya ko utwite: ugomba kwishimira uwo utwite. Ushobora kwiyamira uti: urakaza neza, ndakwishimiye… iyo ikaba intangiriro y’ibirori akorerwa, binabaye ngombwa wagira akantu utegura k’umunsi mukuru n’aho waba udahambaye. Umugore utwite yirinda ibiganiro bibabaje n’ibimutera guhangayika.

2.Wakwibaza uti: ese umugore utwite abwiwe amagambo mabi, cyangwa se yumvise ibintu bibabaje yabyitwaramo ate? Iyo ibyo bibaye, abisobanurira umwana atwite, akamubwira ko bitamureba. Icyo gihe we yigumira muri ya mahoro ye asanzwe, mu byishimo kuko ibyo wamubwiye ko bimureba ni bwo buzima bwe. Ayo magambo arushaho kugira ubukana iyo avuzwe na se w’umwana.

3.Umwana uri mu nda, ni nk’uri mu ishuri. Nubabara aziga kubabara, nuhangayika, aziga guhangayika, nuvuga nabi, aziga kuvuga nabi, nugira umujinya aziga kugira umujinya, ariko niwishima aziga kwishima! Abanyarwanda bavuga ngo: « inyana ni iya Mweru ».
Ibyo umwana yigira mu nda bimufasha kurema ibyo azabamo ageze ku isi. Iyo abonye ibitandukanye n’ibyo yabayeho mu nda, biramutungura. Abifata nk’ibidasanzwe, agatangira kwigirayo ahunga ibidasanzwe! Iyo yabayeho mu gahinda, ubwo igihe cy’ibyishimo ni cyo cyaba kidasanzwe yafata nk’ikitamureba agahunga.

Tubahe urugero:

Muzabona abantu batajya bemera gukorerwa iminsi mikuru, nko ku isabukuru ye y’amavuko, atahisha itariki, agakora ku buryo yihisha, agenda akajya kure aho batamuzi cyangwa agakora ku buryo aba ahuze. Uwo ntaba amenyereye kuba mu birori bimureba we ku giti cye.

Nyamara ashobora kwitabira iby’abandi n’ubwo rimwe na rimwe aba ari ukubura uko agira bitewe n’uko sosiyete arimo ari ko yubatse. Ku rundi ruhande, hari n’uzabikabyamo, ashakishe n’imbaraga nyinshi zirenze izikenewe uko ibyo birori byakorwa, nibitaba ababare cyane. Impamvu ni uko bizaba ari inshuro yiyongereye ku zindi nyinshi atakorewe ibirori. Azaba abonye nta ho yavuye (mu nda) nta n’aho yagiye (ku isi).

Ibitekerezo

  • Mujye mugisha nkabagabo aliko.nabo bafite uruhare gikomeye mu ukura rwiza y’umwana uri munda.Uzi gutwara Umugabo agatangira ngo wabaye mubo nk’aho Inda wayiteye,yarangiza akagusambakiraho yakugera imbere nakugira indyarya.Abagabo ni inyoni mbi

    Ibyo muvuze ni ukuri umwana wabayeho (mu nda)nyina ahangayitse niyo abyaye uwo mwana ntajya agira ibyishimo nawe ahora ababaye cyangwa agahorana agahinda kenshi kuko nyina yamubyariye mu gahinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa