skol
fortebet

Dore urugero n’ingano umukobwa akwiye kugarukiraho akuna n’ibyo umukobwa utarakunnye akwiye kwicuza

Yanditswe: Friday 03, Jun 2016

Sponsored Ad

skol

Gukuna/guca imyeyo ni igikorwa cyakorwaga mu muco nyarwanda ndetse n’ubu kikitabirwa na bamwe mu bakobwa, gusa hari igihe usanga bamwe bibaza igipimo bagakwiye kugarukiraho bakuna, Hari n’ingaruka zo kudakora iki gikorwa aho usanga bamwe mu batarabikoze bicuza cyane.
.Ibyiza byo gukuna/guca imyeyo. .Ingaruka zo kudakuna/guca imyeyo .Ese nabasha kunezeza umugabo ntarakunnye? .Ese ni ikihe gipimo nagarukiraho cyo gukuna/guca imyeyo. .Ese abagabo bakunda umugore wakunnye ? .Umuco nyarwanda waba (...)

Sponsored Ad

Gukuna/guca imyeyo ni igikorwa cyakorwaga mu muco nyarwanda ndetse n’ubu kikitabirwa na bamwe mu bakobwa, gusa hari igihe usanga bamwe bibaza igipimo bagakwiye kugarukiraho bakuna, Hari n’ingaruka zo kudakora iki gikorwa aho usanga bamwe mu batarabikoze bicuza cyane.

.Ibyiza byo gukuna/guca imyeyo.
.Ingaruka zo kudakuna/guca imyeyo
.Ese nabasha kunezeza umugabo ntarakunnye?
.Ese ni ikihe gipimo nagarukiraho cyo gukuna/guca imyeyo.
.Ese abagabo bakunda umugore wakunnye ?
.Umuco nyarwanda waba ushishikariza abagore/abakobwa gukuna ?

Nk’uko benshi baba bakeneye kubimenya twagerageje kubashakira igipimo nyakuri umukobwa/umugore yakagombye kugarukiraho mu gihe aca imyeyo/akuna kuko hari abo usanga kubera ubunebwe barekera aho kandi mu by’ukuri bataragwiza mu gihe abandi bakurura bakarenza ku buryo byitwa imijabamabyi.

Mu gitabo cya Bagambiki, asobanura ko iyo ukurura ucunganwa no kutarenza urugingo rwa kabiri rwa musumbazose cm 6-7, hari n’abanezezwa no gukuna akarurenza ariko byitwa " gukuna ibiziriko " cyangwa se " imijabamabyi ", ndetse ngo uwakunnye ibiziriko agira ubushyuhe cyane ndetse akifuza vuba igitsina mu gihe ari mu minsi y’uburumbuke, gusa hakabaho kwifata kugirango atiyangiriza ubukobwa bwe.

Uwagwije rero ntaba agihangayikishijwe n’ibikoresho, amavuta y’inka gusa arahagije cyane cyane avuye mu mihango kuko umubiri uba waregeranye, akora ibyo bita “kunanura”. Umukobwa cyangwa umugore wakunnye bimutera ishema n’isheja agahora iteka yiteguye kunezeza umugabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Bidasobanuye ko utarakunnye bamusenda, bafatanya kurwubaka kandi ntibibabuza kunezererwa icyo gikorwa, akarusho gusa ni uko umugore wakunnye areta vuba kandi akihuta mu kunyara no mu gusohora, bigatuma ndetse bigafasha umugabo we akumva ko atarimo kuruhira ubusa, biramunezeza cyane iyo bose barangije.

Ibyo utarakoze iki gikorwa aba yicuza:

Aho umukobwa abimenyeye ko hari igikorwa cyamwihishe cyangwa atamenye, bimutera ipfunwe ndetse bikamubabaza cyane, akumva ahari wenda ntacyo bimaze gushaka niba atarakunnye, kuko abandi akenshi bamuca intege bamubwira ko bazamusenda, ngo bazamukubita intosho ishyushye mu maguru, ngo nyirabukwe azarahiramo ivu, n’ibindi by’urucantege, ariko binagaragara ko cyera byakorwaga.

Ahora asuherewe rimwe uwo mutwaro akawugereka kuri nyina cyangwa bakuru be bakabaye barabimuganirije, yaba ntabo afite akibaza ati nibe n’abafite ababibakorera (yumvikanisha ko kubura nyina yahombye byinshi; kandi koko), atangira kugerageza bitagishobotse ari naho bakuriza imvugo igira iti "ngo nyiranaka yibutse ikuna mu irongorwa" nuko aba abikoze mu gihe kitari icyabyo.

N’ubwo hari abagifata igi gikorwa cyo gukuna nk’icya kera, mu by’ukuri n’ubu abagabo benshi usanga baba bashaka abagore bakunnye, ni nayo mpamvu usanga hari abifuza kubikora baramaze gushaka yewe baranabyaye, gusa birashoboka nubwo waba warabyaye ariko biba bigoye.

N’ubwo bivugwa ko umugore waciye imyeyo /wakunnye anezeza umugabo cyane hari n’abavuga ko iki gikorwa gishobora no gutuma uwagikoze yishora mu busambanyi kuko bimutera ubushyuhe cyane gusa tukaba dukeneye kuzaganiriza bamwe mu bagikoze bakaduha ubuhamya.

Ibitekerezo

  • Ibi nibyo kbs ababyeyi bakagombye gufasha abana babakobwa,cg abakobwa bakajya babiganiriza bagenzi babo.

    Umugore utarakunnye aba ameze nkumugabo udasiramuye,! Haba hateye nkah Umwana muto!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa