Dore urutonde rw’abakinnyi bakutse amenyo bari gukina [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 06, Jul 2018
Mu bakinnyi bakutse amenyo barimo gukina harimo Mike Arteta ,Moeneeb Josephs,Isaiah Thomas ndetse n’abandi.
Ruhago n’indi mikino itandukanye rimwe na rimwe abakinnyi hari igihe bakoranaho amakosa cyangwa akaba yamuhutaza atabigambiriye bikaba byatuma umwe avunika, gukuka amenyo nk’igice cy’umubiri cyoroshye cyane.
5. Mikel Arteta
Uyu musore wahoze akinira ikipe ya Arsenal,ubwo bakinaga na Hull City yaje kugongana na myugariro Chris Boyd ahita ahasiga iryinyo.
4. Moeneeb Josephs
Uyu munyezamu wakiniraga ikipe ya Ajax Cape Town muri afurika y’epfo yaje gukuka iryinyo nawe hagati mu mukino.
3. Isaiah Thomas
Thomas mu mukino wahuje ikipe ye ya Bolton Celtics na Washington Wizards mu mikino ya NBA Playoffs,yaje nawe kuhasiga iryinyo.
2. Peter Couch
Uyu rutahizamu muremure ubwo Stoke City yakinaga na Newcastle United muri 2012,yaje guhura na myugariro Fabio Colocini ahasiga iryinyo.
1. Gaspar Iniguez
Uyu mukinnyi wa Argentine Juniors ubwo bakinaga na Boca Juniors yashatse gutera umutwe umupira uri hasi ahasiga iryinyo rimwe andi 2 arahongoka ndetse ahabwa n’ikarita y’umuhondo.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *