skol
fortebet

Ese ko aho ngeze hose nshaka akazi bansaba ko dukorana imibonano mpuzabitsina,ndetse naho mbonye simpamare igihe kubera nubundi ibyo "ubu koko nkore iki ko n’ubushomeri bumeze nabi?"

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Ndi umukobwa wakuriye mubuzima bugoye bw’ubupfubyi njye n’abana tuvukana 2 kdi tubaho nabi cyane kuburyo ntabirondora byose hano pe.
Twaje kugira amahirwe turiga ubu narangije amashuri yisumbuye ariko nza guhura n’ikibazo gikomeye cyo kubura akazi.
Ndababwiza ukuri ko nagiye mbura utuzi dutandukanye kubera ko nabaga nanze kuryamana n’abashakaga kumpa ako kazi.
Hari n’igihe nabonye ikiraka muri campany imwe yamamaza hano mu Rwanda nirukanwa ntamazemo nukwezi kuko nanze kuryamana na manager (...)

Sponsored Ad

Ndi umukobwa wakuriye mubuzima bugoye bw’ubupfubyi njye n’abana tuvukana 2 kdi tubaho nabi cyane kuburyo ntabirondora byose hano pe.

Twaje kugira amahirwe turiga ubu narangije amashuri yisumbuye ariko nza guhura n’ikibazo gikomeye cyo kubura akazi.

Ndababwiza ukuri ko nagiye mbura utuzi dutandukanye kubera ko nabaga nanze kuryamana n’abashakaga kumpa ako kazi.

Hari n’igihe nabonye ikiraka muri campany imwe yamamaza hano mu Rwanda nirukanwa ntamazemo nukwezi kuko nanze kuryamana na manager wayo.

Ni kenshi nabonaga akazi gasanzwe nko muri hotel ariko simare yo kabiri nkahita nsimbuzwa kubera iyo mpamvu, naje kugisha inama umu mama twari duturanye arambwira ngo nzirekure nemere ibyo abo ba boss bansaba ngo niko isi imeze we ngo yarabikoze ndetse n’ubu iyo bibaye ngombwa arabikora kandi noneho we afite umugabo.

Nabaye nkutunguwe, kuberako imyemerere yanjye itandukanye niye, ndi umuntu usenga kabone n’ubwo ntari isugi ariko uburyo natakaje ubusugi sinjye byaturutseho byaturetse kubuzima bubi nakuriyemo mpohoterwa n’umugabo waho batureraga, kuva nava muri urwo rugo nahigiye kutazongera gukora ikosa ryo kujya kure y’uhoraho ndi umu catholique mba numva byaranyobeye nyuma yo kugisha inama uwo mu mama mungire inama y’icyo nakora murakoze.

Ibitekerezo

  • Ihangane buriya n’igihe cyawe kitaragera kandi niba koko wubaha IMANA nayo ntizagukoza isoni kuberako uyubaha ntiwiyandarike.Ntihagire ukubeshya ngo kwiyandarika kubera iyo mpamvu ni byiza kuberako ushobora guhura ningaruka ziruta ubwo bushomeri urimo kwanga urugero nko kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.Be careful struggle nkizo zibaho mu buzima bwacu muri iyi si ntugacike intege ngo ugamburuzwe ku ntego zawe success will come my sister.

    humura mukobwa mwiza,uzakomeze wihagarareho, Imana usenga izaguha akazi kdi keza,tuza wihangane ibyiza biri imbere,ntuzumvire inama zuwo mugore gito

    BIRABABAJE GUSA NTUZABABAZE UWITEKA. WOWE UJYE UGANIRA CYANE N’ABAMAMA BAKUNDA GUSENGA. MURI IYI MINSI AKAZI KA LETA CYANGWA COMPANIES KARABUZE NI UKUKIHANGIRA . BITYO,NTIWUMVE KO IGIKUBA CYAGUCIKIYEHO KUBA UTAGAFITE. WEMEYE GUKORA ICYO CYAHA,BYABA BIBI KURUSHAHO. IHAGARAREHO KUKO HARI UKO USANZWE UBAHO NONE BYIHANGANIRE WIZERE IMANA NTIZABURA UKO IKUGENZA. UKO YATUMYE WIGA NI NAKO IZI IKIZAKUBESHAHO.KOMERA MUSHIKI WANJYE!

    Jya wibuka agakingirizo gusa , ntaho ubundi utazicwa ninzara

    mwenedata nkugiriye inama ntuzakore iryo kosa ngo wemere, aho kubabaza Uwiteka wakwipfira ukazajya mwijuru uretse ko nta n’icyo uzaba niwihangana Uwiteka azitamurura akurengere (usome inkuru za meshake, saduraka na Abidenego), urahita usubizwamo imbaraga ushobore kwihanganira ibikugerageza, (nkwibutse ko ikirusha byose agaciro ari ubugingo) kandi n’aho wakwemera yakaguha ariko yamara kukurambirwa yarakwangije akakwirukana n’ubundi. ni ukubura ubugingo, ni imyaku, mbega nta kiza na gito wakuramo. niba utuye i kigali uhamagare umusaza witwa Mwarimu gakumba wo kuli ADEPR remera yakugira inama akanagusengera kandi ititaye kwidini usengeramo, mba nguhaye number ze ariko publiquement si byiza, aba ari kuli eglise lundi na jeudi. uhageze bamukwereka (itabare mwana wa mama)

    Ndunva ubabaje nukwihangana niko ubuzima bumera bamogutuza niwitekubyo bagushuka sori ukomezekwihanga

    Ndunva ubabaje nukwihangana niko ubuzima bumera bamogutuza niwitekubyo bagushuka sori ukomezekwihanga

    GITANGE BAGICUMAGURE KUKO NICYO CYAREMEWE. uBUNDI NGO AKARI HAGATI Y’AMAGURU KARAKIZA, NANGWANAWE UFITE ICYO UTANGA HARI ABI BUZE MAYE

    Mwiriwe neza mushiki wacu? Iki kibazo kirihose ariko icyo nakubwira niba warahisemo kwizera Imana, komeza utegereze igihe kizagera ubone akazi kandi mu buryo bwiza. Erega Imana irahari kdi ni se w’imfubyi.Ihangane rero ntugurane ubugingo n’ubuzima akazi.

    Imana dusenga irumva. tunganya ibidatunganije ubundi urebe. iga gusengera mu butayu uzasubizwa.

    Komera ushikame ntiwemere gukora icyaha.nyuma yicyokigeragezo Imana uzabuhesheje icyubahiro izagusetsa.komera shikama ,ntuhemukire Imana wamenye

    N’ubwo bimeze bityo mukobwa, ihangane ukomere ntuzakore ikosa ryo kwirekura. Uri ku munzani w’ikigeragezo, kandi ngo hahirwa uwihanganira ibigeragezo, Ujye ufata n’umwanya usenge cyane, usabe Yesu kukuba hafi. Iherezo uzanesha kandi Imana izagukorera ibitangaza pe! Gira kwizera ushikame. Satani yaratsinzwe ntakagukange. Uwo mugore wakugiriiye iyo nama n’abameze nka we uzabahungire kure. Imana igukomeze

    muvandi kiranuka ugeze kugupfa nawe Imana izakwambika ikamba ry’ubugingo wibukeko hasigaye hariho impfu zitunguranye umaze gusambana ukabona akazi ugahita upfa wajyahe abàshomeri Bose ntabwo bishwe ninzara Imana izakurengera ku isaha yagennye komeza rero wihangane uzakama ishashi

    Rekana n’izo nyangabirama uze nkwigishe imikorere muri network marketing uzarya ibyo wakoreye kandi uzikoresha ntawe uguhahaze hejuru. Ubishaka wese ampamagare kuri 0788449901/ 0728449902. Success begins with your state of mind. Ikaze mwese ntimwemere gusuzugurwa

    Have have muko,uzi neza ko usenga koko kdi Imana usenga irumva ,igasubiza,igakora nibyo umwana w’umuntu atibwira,oya komera mukwemera ni isaha itaragera ubundi Imana izagutunga inkoni.

    Muby’ukuri ndumva witonda inama nakugira n’iyi:1.Ntuzaryamane na rimwe nabo bantu ngo baraguha akazi keretse niwiyemeza kujya uryamana nabo uko babikeneye icyo rero waba ubaye indaya ukazasaza nabi kandi Imana yari kuzaguha umufasha ugukwiye.2.Saba Imana icyo ukeneye izakiguha...7100914

    Ariko se, ko numva mwese mumwihanganisha kandi ni koko arababaye kandi arashonje yanababwiye ikibazo gituma atabasha kugera kubuzima nkubwabamwe muri mwe mwandika izi comments hano, none se bishoboka bite ko habura numwe muri mwe umurangira aho yabona akazi kadasaba iyo ruswa yigitsina, bivuze se ko ntaho muzi yabona umwanya, cyangwa se namwe aho muzi akazi iyo ruswa irahari, gusa kuruhande rwanjye ntaho nkazi mba murangiye, Inama namugira niyo KUDATORANYA AKAZI kandi akeneye imibereho.

    hari ibintu bibiri mbona ukwiye gukora, icya mbere ni ugukomeza gusenga ngo utagwa mu moshya,naho kwemera birangira n’ubundi bagusutse hanze ari ubukiranutsi, ubuzima byose bigashira kandi ntiwibagirwe ko utwaye inda cg ukandura indwara zidakira muri abo ntawe uzibuka ko yakurebaga neza agendeye ku irari. ikindi ni uko ufite ibimenyetso by’uko wakwa ruswa ishingiye ku gitsina, ubigukorera wamutanga ku rwego rw’umuvunyi abo bantu bagakurikiranwa, ubundi buryo ni ugushaka inkunga yo kwikorera nabyo byagufasha gutera imbere utandavuye.

    Mana yanjye sha warahumaniwe kbs! Gusa rinda ubugingo bwawe. Kuko ntiwamuharimwe waba ubaye umugore we. Cg uhitemo kuba umugore utaruwisezerano.

    Senga cyane, nanjye ndagufasha gusenga, tsinda ibigeragezo. Wanyandikira kuri e-mail [email protected]. Ndi umumama ushima Imana, nakugira inama nziza y’abana b’Imana kandi nkagusengera. Ndetse twanabonana, tukaganira, Imana yacu ifite akazi yakugeneye, yakaguha ndetse ikazaguha n’umutware mwiza w’umugisha.

    Be blessed!

    Guma mumasengesho byose birashoboka kdi uwo mugore mugendere kure iyo ni Shitani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa