skol
fortebet

Ese wari uziko iyo bukeye haba hari igisimbuye ikindi ku buzima bwawe?

Yanditswe: Sunday 27, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ese wari uziko iyo bukeye haba hari igisimbuye ikindi?
°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°

Burya iyo bucya bukira haba hari igisimbuye ikindi, Amahirwe yarahari ku manywa ushobora kuyatakaza nijoro cyangwa amarira yagutembye ku maso nijoro bugacya wuzuye inseko n’umunezero.
.

Sponsored Ad

Ese waruziko ibyagusize aba atari ibyawe?
°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°

Fata igihe uko kiri ukibemo uko kije, wihangayikira iby’ejo hazaza kuko utazi ibyo hazaguha.
.
Wiheranwa n’iby’ejo hashize kuko ibyo hatagusigiye ntibyari ibyawe, baho neza mu byo ufite uyu munsi kuko nibyo byawe.
.

Ese wari uziko ubuzima ari nk’igitabo kibumbye?
°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°

Ubuzima bw’abantu ni nk’ibitabo bibumbye, bimwe tubyibeshyaho ku bifuniko twagera ku nyandiko tugatungurwa nibirimo.
.
Abahanga muri abo bantu bagufungurira page bashaka ko ubona, ariko iyo ukomeje gusoma ugeraho ukagera kumwimerere w’ibyo bari byo.

Ese waruziko ntawe uzasobanukirwa intambwe zawe?
°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°

Uru rugendo ni rurerure turubemo mu bwenge kuko nta n’umwe uzasobanukirwa intambwe zawe uretse wowe ubwawe.
.
Ibyo bikwigishe kutababazwa n’ibibazo wagiriye muri urwo rugendo, kuko hari ubwo biza ngo umenye inshuti nyanshuti muzikubwirako ari inshuti.
.

Ese waruziko buri wese atakwihanganira kugukunda wanyagiwe?
°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°

Burya buri wese ya gukunda mu gihe izuba rirashe nyamara iyo imvura iguye nibwo umenya ugukunda byimbitse.
.

Ese waruziko ugukunda byukuri akurwanirira?
°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°

Kuko ugukunda byukuri ntagukomeretsa, ntakubeshya cyangwa ngo akubeshyere, ntakugira igikoresho cyangwa ngo aguhemukire, ahubwo akurengera aho bikwiye, akakurwanirira aho utewe, asobanukirwa agaciro umufitiye agaharanira kutagutakaza, kuko mbere yo kugukunda abanza kukubaha.
.

Ese waruziko ibitekerezo byawe utagomba gutuma biba inkota igusogota?
°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°

Inama isumba izindi ni ukugushishikariza ko igihe ufite ugomba kugikoresha, maze ubyaze umusaruro ibyo kiguha uyu munsi kuko hari ubwo ejo utazongera kubibona.
.

Hari ubwo wibeshya ko niba ufite ibibazo uzajya kubibwira abavandimwe n’inshuti, kugirango bakurwanirire ku rugamba uriho.
.

Reka da. Uzasanga nabo bafite ibyabo byabananiye kubikemura, ahubwo bafate ibitekerezo byawe babyitiranye n’ibyabo maze baguhe inama zidahuye n’ibibazo byawe, maze bitume ibibazo byawe bikomera kurushaho.
.

Irinde gutuma ibitekerezo byawe biba inkota igusogota ahubwo byerekeze ku mbere na mbere Ku Mana kandi ntukaganyire uwo ubonye wese kuko impuhwe, urukundo, inama bitagirwa n’utagira ubwenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa