Fabiola aracyekwaho kuba asigaye akorana na illuminati
Yanditswe: Wednesday 18, Jul 2018
Anita Fabiola wo muri Uganda aracyekwaho kuba asigaye akorana na illuminati nyuma yo kwishyiraho tatuwage igaragaza kimwe mu kirango bakoresha.
Ibi bije nyuma yuko uyu mukobwa ubusanzwe witwa Anita Kyarimpa kuri ubu ufite imyaka 24 y’amavuko ashyize hanze ifoto igaragza tatuwaje yishyize ku ijoshi igaragaza kimwe mu bimenyetso bikoreshwa n’abantu babarizwa muri illuminati.
Magingo aya uyu mukobwa ubusanzwe ukora akazi k’itangazamakuru ntaragira icyo avuga kuri iyi tatuwage yishyizeho gusa bamwe mu bayibonye bavuze ko ashobora kuba asigaye yarinjiye mu gatsiko k’abambari bakorera sekibi.
Illuminati yakunze kuvugwa cyane ku isi aho byanatangajwe ko hari bamwe mu bahanzi bakorana nayo aho yashyirwagamo umuhanzi Micheal Jackson ndetse bikavugwa ko hari n’abayobozi bakomeye bakorana n’iritsina rya sekibi rikorera ku isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *