FBI iri guhiga bukware Abashinwa 5 bagize itsinda rizwi nka APT 41
Yanditswe: Sunday 20, Sep 2020
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020, Urwego rushinzwe iperereza rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, FBI, rwatangaje ko ruri gushakisha Abashinwa batanu bagize itsinda ry’abajura bifashisha ikoranabuhanga (hackers) rizwi nka APT 41 cyangwa Barium.
Abo Bashinwa uko ari batanu bashinjwa gucengera mu ikoranabuhanga rihambaye ry’ibigo bitandukanye, amazina yabo akaba ari akurikira: Zhan Haoran, Tan Dailin, Qian Chuan, FU Kiang na Jiang Lizhi.
FBI ivuga ko tariki ya 15 Nzeri, Ubushinjacyaha bwa Columbia bwatangaje ko Haoran na Dailin binjiye muri mudasobwa zirinzwe, biba indangamuntu ndetse n’amafaranga.
Abandi batatu nabo Ubushinjacyaha bw’Akarere ka Columbia, tariki ya 11 bwatangiye kubarega ibyaha bisa n’iby’aba babiri, ibyo babikoze ubwo bakoreraga ikigo cy’ikoranabuhanga cya Chengdu 404.
FBI ivuga ko aba Bashinwa bazengereje Isi yose, kuko bagaba ibitero by’ikoranabuhanga ku bigo bikomeye birimo iby’itumanaho, imbuga nkoranyambaga, za guverinoma, ibigo bya gisirikare n’inganda.
Ibihugu bagabyemo ibitero birimo Amerika, Canada, Australia, Swede, Brazil, u Budage, u Buhinde, u Buyapani, Chile, Indonesia, Singapore, Malaysia, Koreya y’Epfo n’ibindi byinshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *