skol

FIFA yaba iri kugambanira amakipe yo muri Afurika ari mu gikombe cy’Isi 2018

Yanditswe: Thursday 21, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Nkuko mubizi mu gikombe cy’isi 2018 harimo gukoreshwa imisifurire hifashishijwe video izwi nka VAR, gusa nkuko bimaze kugarukwaho n’abanyamakuru benshi bakomeye birasa naho iyi misifurire iri kubangamira ibihugu byo muri Africa ku buryo bukomeye.

Nkuko byagaragaye ku mukino wahuje ikipe ya Portugal na Maroc ku munsi w’ejo, amakipe yose ntahabwa amahirwe angana iyo bibaye ngombwa ko hitabazwa VAR, ibi bikaba byaragaragaye ubwo ejo ku gitego cya Cristiano Ronaldo, Pepe yari yakoreye ikosa umukinnyi wa Maroc ariko Maroc yasabye ko bareba video baranga ndetse no kurindi kosa ryakorewe rutahizamu wa Maroc ryagombaga gutanga penalty ariko nabwo banga kureba kuri video.

Umutoza wa Maroc akaba yaragiye kuganira n’abasifuzi nyuma y’igice cya mbere ako nabyo biba ibyu’busa ntihagira igikorwa none ubu hakaba havutse ikibazo cyo kumenya ese ni ryari VAR ikoreshwa ese kuki amakipe amwe namwe by’umwihariko ayo muri Africa iyo ayisabye atayihabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa