Gen Byiringiro Victor umuyobozi wa FDLR yanze gutanga ubuyobozi ngo ajye mu zabukuru
Yanditswe: Tuesday 30, Mar 2021
Gen Iyamuremye Gaston wiyita Byiringiro Victor yanze kwegura ku buyobozi bwa FDLR nk’uko amaze iminsi myinshi abisabwa na bamwe mu bagize uyu mutwe w’iterabwoba.
Hari hashize iminsi ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FDLR bwemeje ko abasaza n’abandi bakekwaho ibyaha mpuzamahanga bajya mu kiruhuko cy’izabukuru, ari nabwo byemezwaga ko Byiringiro ava ku buyobozi, agasimburwa n’uwitwa Henganze Cyrille wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Satinsyi muri Gisenyi.
Kuri uyu wa Mbere, abagiye kureba Byiringiro w’imyaka 73 ngo ahererekanye ububasha na Henganze basanze iwe hari abasirikare bafite intwaro zikomeye, ngo abakurira inzira ku murima ko azapfa akiri umuyobozi wa FDLR.
FDLR ni umwe mu mitwe y’iterabwoba ifite abayobozi bafatiwe ibihano ku rwego mpuzamahanga barimo na Byiringiro. Ibyo bituma ubusabe bwose yasaba amahanga cyangwa igikorwa cyose ishaka gukora kigorana, ariyo mpamvu isa n’iri gukuramo abafite amazina yahindanye.
Mu minsi ishize, uwo mutwe ku buhuza bwa Uganda, watangiye ibikorwa byo gukorana n’indi y’iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, RUD Urunana, CNRD n’indi.
Icyakora amakimbirane imbere muri wo akomeje gufata indi ntera nyuma y’aho mu minsi ishize bamwe mu bayobozi bawo bagiye bapfa mu buryo budasobanutse, aho bikekwa ko ari uburozi buhabwa abadashyigikiye gukorana na RNC. Ushyirwa mu majwi yo kubica ni Gen. Ntawunguka Omega umuyobozi w’igice cya gisirikare, FDLR/FOCA.
Abasaza bari mu buyobozi bwa FDLR babwiwe ko Uganda yemeye kubakira bagasazirayo umutwe ugahabwa abakiri bato ariko abenshi ntibabikozwa.
Uyu mwiryane uri muri FDLR ukurikiye impfu zitandukanye z’abayobozi bayo barimo abiciwe mu bitero bikomeye wagabweho n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka Sylvestre Mudacumura.
Uretse urupfu rwe, mu 2018 abandi bayobozi b’uwo mutwe barafashwe bajyanwa mu Rwanda kuburanishwa. Abo barimo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo.
Muri Mutarama uyu mwaka Kapiteni Bubu Richard wari ukuriye ibirindiro by’ahitwa Kirama yapfuye amarabira. Urupfu rwe rwaje rukurikira kandi rusa n’urundi rwa Col.Rutaganda Jean Damascene Mazizi .
Raporo yiswe Baromètre sécuritaire du Kivu (KST) iherutse kugaragaza ko mu mwaka wa 2008, FDLR yabarirwaga abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga abarwanyi bari hagati ya 500 na 1000.
Igararagaza ko FDLR yatakaje ibice byinshi yakoreragamo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari nako ubushobozi bwo kubona intwaro ikoresha bugabanyuka.
IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *